RFL
Kigali

Abafana ba Kibonge wo muri Seburikoko batoye Nyampinga, Kanyana Angel atsindira ikamba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2017 20:38
0


Abafana ba Kibonge wo muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko bakoze amatora ya Nyampinga,birangira umukobwa witwa Kanyana Angel ari we utsindiye ikamba, akaba azarimarana amezi atatu.



Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri filime Seburikoko inyura kuri Televiziyo y'u Rwanda ndetse akaba azwi na none nka Clapton, yabwiye Inyarwanda.com ko aya matora ya Miss yakozwe n’abantu 200 bahurira kuri WhatsApp y’abafana be bazwi nk’Abanyagasani, bakaba bayakoze ubwo bari bakoze umuhuro, batora Miss bagendeye ku witabira cyane ibikorwa bakora.

Kanyana Angel

Kanyana Angel ni we watsindiye ikamba

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017 ni bwo batoye Miss. Kanyana Angel watowe yahembwe kujya ahabwa interineti y'igihumbi (1000Frw) buri cyumweru ndetse bakazanamusohokana. Kibonge yabwiye Inyarwanda.com ko Kanyana Angel w'imyaka 20 y'amavuko watorewe kuba Miss w'Abanyagasani, afite inshingano zo kuba umuvugizi w’Abanyagasani aho azaba anashinzwe gukangurira abandi banyagasani kwitabira ibikorwa by’urukundo biyemeje. Twamubajije icyo bagendeyeho batora Miss, Kibonge Clapton adusubiza ko batoye umukobwa urusha abandi uburanga unakunda kwitabira cyane ibikorwa by’abanyagasani. Yagize ati:

Twamutoreye kuba umuvugizi w’abanyagasani, mu byo ashinzwe harimo gukangurira abandi banyagasani ibikorwa by’urukundo twiyemeje. Twagendeye ku buranga no kuba Active mu bikorwa by’Abanyagasani harimo no kwitanga. Gutora byakozwe mu ibanga, buri muntu yoherezaga izina ry’uwo abona uhiga abandi muri inbox yanjye, hanyuma Miss akemezwa na komite y’Abanyagasani.

Kanyana Angel

Miss Kanyana Angel hamwe na Kibonge

Nkuko Kibonge yabitangarije Inyarwanda.com, nyampinga w’Abanyagasani watowe, ari we Kanyana Angel ngo azamara igihembwe yambaye ikamba, bivuze ko nyuma y’amezi atatu, hazatorwa umusimbura. Kibonge ni umusore ukina muri Filime y'uruhererekane ya Seburikoko, akaba na none ari umunyarwenya ukongeraho no kuba umuhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Fata Telefone Mana'. Indirimbo Kibonge akora ziba zirimo urwenya rwinshi ariko kandi ziherekejwe n'ubutumwa ndetse we anavuga ko ari umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana na cyane ko zikunzwe n'abakristo ndetse akaba akunze gutumirwa hirya no hino mu nsengero akaziririmba. 

JPEG - 100.2 kb

JPEG - 87 kb

Abanyagasani mu bikorwa by'urukundo

ANDI MAFOTO YA NYAMPINGA W'ABANYAGASANI

JPEG - 105.2 kbKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana AngelKanyana Angel

REBA HANO 'FATA TELEPHONE' YA KIBONGE CLAPTON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND