RFL
Kigali

‘Ruracyariho’ indirimbo nshya ya Dream Boys iherutse guteza impagarara kuri Platini yageze hanze–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2017 16:02
0


Mu minsi ishize ni bwo Platini aherutse gushyira hanze amagambo abaza niba urukundo nyarwo rukibaho, ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Iki gihe uyu byavuzwe ko yaba abitewe n’amateka ye mu rukundo gusa we abeshyuza aya makuru avuga ko ari indirimbo barimo gukora, kuri ubu rero iyi ndirimbo yegeze hanze.



Indirimbo nshya ya Dream Boys bayise ‘Ruracyariho’ aho aba bahanzi baba bagaruka ku kuba urukundo nyarwo rukibaho bihabanye n’ibivugwa muri iyi minsi yuko nta rukundo rukibaho bitewe n’amateka ya benshi mu rukundo. Ruracyariho indirimbo nshya ya Dream Boys ibaye iya mbere bashyize hanze nyuma yo kwegukana igikombe cya PGGSS7.

platiniIyi ndirimbo yabanje kuvugisha abibeshye ko yaba avuga ku rukundo rwe

‘Ruracyariho’ indirimbo nshya ya Dream Boys yakozwe na producer Pastor P umwe mu banyarwanda bake bagiye bakora indirimbo z’abahanzi bakamamara. Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys ibaye iya gatatu igiye hanze iri kuri Album nshya bari gukoraho ikaba Album yabo ya karindwi.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND