RFL
Kigali

Anita Pendo yatangaje ibintu bitanu byamutonze kuva yatwita kugeza abyaye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2017 13:37
4


Umushyushyarugamba, umu Dj akaba n’umunyamakuru Anita Pendo mu minsi ishize yibarutse umwana w’imfura ye na Nizeyimana Alphonse Ndanda, nyuma yo kubyara, Anita Pendo yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com atangaza ibintu byagiye bimutonda kuva yatwita kugeza abyaye.



Ubusanzwe iyo uganiriye n’uyu mubyeyi ahita akubwira ko igihe yari atwite kugeza abyaye byari ibihe bitoroshye. Ibi byatumye umunyamakuru amwegera agirana ikiganiro kigufi abazwa bimwe mu bintu byagiye bimutonda cyangwa byamugoye kumenyera ubwo yari atwite kugeza abyaye.

anita pendo

Anita Pendo nubwo avuga ko hari ibyamutonze gusa byageze mu minsi ya nyuma agaragaza ingufu mu buzima busanzwe (aha haburaga iminsi itageze ku cyumweru ngo abyare)

Anita Pendo yabwiye Inyarwanda.com ko mu bintu byamutonze harimo ibi bikurikira;

1.Kurwaragurika

Nkuko benshi babizi kurwaragurika ni kimwe mu biba ku buzima bw’umubyeyi cyane ko umubiri we uba wagize imbaraga nkeya, Anita Pendo wari usanzwe yiyiziho gukomera no guhangana n’indwara ngo byaramugoye kumenyera ko indwara yose imufashe ihita imukubita hasi.

2.Kwambara inkweto zifunguye

Anita Pendo ikindi ngo cyamugoye ni ukwambara inkweto zifunguye byaramutonze cyane dore ko yagombaga kuzambara kugira ngo zimuhe kwisanzura atabangamiwe no kwambara inkweto zifunze ariko nanone izi nkweto zifunguye ngo zifasha umubyeyi witegura kubyara kutaba yabyimba ibirenge.

3.Kuryamira uruhande rumwe

Anita Pendo nawe ubwe gusobanura iyi mpamvu ngo biba bigoye gusa iyo uganiriye nawe akubwira ko k’umubyeyi utwite biba byiza kuryamira urubavu rumwe rw’ibumoso. Uku kuryama adahindukira nabyo ngo biri mu byamutonze ndetse biranamugora kugira ngo abimenyere.

4.Kurara yicaye

Anita Pendo ngo yatonzwe bikomeye no kurara yicaye, abajijwe n’umunyamakuru impamvu yo kurara yicaye, yabwiye Inyarwanda.com ko mu mezi abiri ya nyuma mbere yuko umubyeyi abyara aba yumva ububabare ku buryo kuryama biba bitoroshye bityo kenshi ugasanga arara yicaye. Ibi nabyo ngo biri mu byamugoye.

5.Kumva umwana akina mu nda

Si ibintu biba bimenyerewe kumva ufite umwana munda, kumva rero akina mu nda biba ari ikintu gishya, Anita Pendo nawe yatangarije Inyarwanda.com ko kimwe mu byamutonze ari ukumva umwana amukina mu nda. Kuri ubu Anita Pendo ari mu kiruhuko cy’akazi, ubusanzwe akaba ari umunyamakuru wa RBA yaba radiyo Magic, Radio Rwanda ndetse na Televiziyo Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibwa26 years ago
    Uno nawe wagira ngo ni Phd mukubyara yabonye!! Ntaziko ba Maman batubyaraga bahinguye!!
  • Alice6 years ago
    Tumuhaye impudu
  • ddd6 years ago
    Sha gutwita no kubyara ni akazi katoroshye,ubonye ubirangije ushima Gitare pe,naho wowe uvuga ngo batubyaraga bahinguye biragaragara ko utazi ibyo uvuga nujya kubyara uzage guhinga, rata Anita courage Imana ishimwe ko yagushoboje
  • Didi6 years ago
    Anitha, Imana ishimwe ko yagushoboje nuko ukabisohokamo amahoro. Gutanga ubuzima ni uko nyine bigenda, ni inzira ndende umuntu aba agomba kunyuramo kugirango yitwe umubyeyi, wowe uvuze ngo ba mama batubyaraga bahinguye nibyo ariko nabo ibi Anitha avuze byanze bikunze babinyuragamo kdi wibuke ko nawe yakoze akazi kugeza abyaye...





Inyarwanda BACKGROUND