RFL
Kigali

UBUZIMA: Menya byinshi ku ndwara ihangayikishije benshi ku isi yitwa Stroke

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/09/2017 7:02
0


Muri iki gihe usanga ku isi hagenda haduka indwara zitandukanye zikagenda zihitana abantu mu buryo butunguranye ku buryo hari n’uwo ushobora kubaza icyahitanye umuntu we akabura icyo agusobanurira kuko na we nta cyo aba azi mu byukuri.



Aha rero usanga bamwe bakeka ko uwo muntu yaba yarozwe cyangwa se hari ibyo bamuterereje bigahita bimuhitana ariko mu by'ukuri siko bimeze kuko hagenda haduka indwara zishobora guhitana umuntu mu buryo bworoshye.

Reka dufatire urugero rworoshye ku ndwara yitwa Stroke

Iyi ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi kandi ikabahitana mu buryo butunguranye, aha ushobora kwibaza uti ese stroke iteye ite?

Inzobere mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze Muvara Charles avuga ko iyo umuntu yagize umuvuduko ukabije w’amaraso, imijyana igaburira ubwonko igaturika cyangwa se ikaziba umuntu akagira ikibazo cyo kuvira imbere cyangwa se mu bwonko, ni bwo bavuga ko umuntu yarwaye stroke.

Wakwibaza uti ese ni gute wamenya ko ya mijyana igaburira ubwonko yagize ikibazo?

Aha hari urutonde rurimo bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ikibazo mu mijyana nko: Kubabara umutwe cyane, Kuba pararise igice kimwe cy’umutwe, Gutakaza ubwenge, Guhengama umunwa ku buryo bugaragarira buri wese, Guhuma amaso, Kutabasha gutambuka neza ukumva nta mbaraga ufite. 

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko nta bintu bigaragara bishobora gutera indara ya stroke ariko ngo hari bimwe umuntu ashobora gukora bikaba byamuviramo ikibazo birimo: Umuvuduko ukabije w’amaraso, Guhora unaniwe ntugire umwanya wo kuruhuka bihagije, Kunywa inzoga n’itabi, Guhangayika cyane, Guhora ubabaye,..

Amakuru dukesha urubuga Medicalnewstoday avuga ko bimwe mu bishobora kukurinda indwara ya stroke harimo: Kurya indyo yuzuye, Kwirinda inzoga n’itabi, Gufata igihe gihagije ukaruhuka no gukora imyitozo ngororangingo. 

Ibi nubikurikiza uko biri ukabikora buri gihe, uzaba uciye ukubiri n’indwara ya stroke ihangayikishije benshi ku isi

Src: medicalnewstoday

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND