RFL
Kigali

Da Queen nyuma yo kugaruka mu muziki akaririmba imfura ye 'Carlo' yamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2017 14:17
0


Da Queen ni izina ry’umuraperikazi ryamenyekanye mu myaka yashize, nyuma uyu mukobwa yaje kuburirwa irengero muri muzika ndetse bivugwa ko yaba yarawuvuyemo, Da Queen ubu yamaze gusubiza abibazaga aho yagiye ashyira hanze indirimbo ye nshya yitwa Calro ndetse kuri ubu amashusho yayo akaba yageze hanze.



Da Queen yatangiye muzika ahagana muri 2010 akora indirimbo zinyuranye gusa iyamamaye ni ‘Akandiko’ yakoranye na Riderman. Muri 2014 uyu muhanzikazi yaje gusubika muzika dore ko yari ahugiye muri gahunda z'ubukwe aho yari amaze gukora indirimbo zirenga zirindwi.

Kubera inshingano z’urugo no gushaka kwita ku mwana mbere na mbere byabaye ngombwa ko aba aretse umuziki, nyuma aza kujya gutura muri Zambia aho aba kugeza magingo aya, icyakora akaba akunda kuza mu Rwanda nk’igihugu avukamo no kugira bimwe na bimwe ahakorera. Uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya nyuma y’imyaka itatu yari amaze adakora umuziki.

Da Queen

Indirimbo nshya ya Da Queen yayitiriye umwana we akaba imfura ye. Iyi ndirimbo akaba yarayise ‘Carlo’, indirimbo yakozwe na Trackslayer mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatungwanywa na Mariva. Usibye iyi agarukanye ariko Da Queen uhamya ko aje afite ingufu nyinshi muri muzika yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi mike aba yashyize hanze n'izindi nyinshi ziri inyuma agomba gushyira hanze mu gihe kiri imbere.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'CARLO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND