RFL
Kigali

Ibya Urban Boys na Super Level byagenze bite?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2017 10:19
1


Uhereye ku ndirimbo iri tsinda rya Urban Boys riheruka gukora yitwa ‘Mama’, uyumvise cyangwa ukareba amashusho yayo uhita ubona itandukaniro ryayo n’izindi dore ko ikirango cya Super Level kitagaragara muri iyi ndirimbo, ibi iyo byikubiseho amakuru yuko iri tsinda ritabanye neza n’uwahoze arifasha bitera benshi kwibaza.



Nubwo wakwibaza ibingana bite kuri iki kibazo iyo ubajije abo bireba yaba ku ruhande rwa Urban Boys cyangwa ku ruhande rwa Richard Nsengumuremyi wari usanzwe ufasha aba bahanzi ntakintu bakubwira. Akenshi n'iyo ugerageje kubaza iki kibazo ukoresheje ibyuma bifata amajwi bakubwira ko nta kibazo gihari ubona ko ari ibintu impande zombi zumvikanyeho ko zitagomba kugira ibyo batangaza.

urban boysUrban Boys bari kumwe na Richard Nsengumuremyi wari usanzwe afasha iri tsinda akaba umuyobozi wa Super level

Mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Richard Nsengumuremyi ariko nta byuma bifata amajwi uyu mugabo yatangaje ko nta kibazo afitanye na Urban Boys ahubwo ko nyuma yo gufasha iri tsinda kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 6 yahisemo gusubira mu mirimo ye ya buri munsi dore ko uyu mugabo asanzwe ari umwubatsi w’umwuga.

Twashatse no kubaza ku ruhande rwa Urban Boys, Inyarwanda.com yegera Safi Madiba, adutangariza ko mu by'ukuri batigeze bashwana na Richard Nsengumuremyi wari usanzwe ubafasha ahubwo ari uko yabuze bitewe nuko afite akazi kenshi. Yakomeje avuga ko ubu bari kubana nk’inshuti. Yagize ati”Iyo tumukeneye aratwumva gusa ahugiye cyane mu mirimo ye kandi turamwumva kuko afite ubuzima bwe n’ibyo akora, yadukoreye byinshi iki ni igihe ngo tumurekure dukorane ariko anikorera indi mirimo.”

urban boys

Hakekwa ko aba batandukanye bapfuye igikombe Urban Boys yegukanye cya PGGSS7

Ibi ariko aba bombi babivugaga mu gihe nyamara hanze hari amakuru agaruka kukuba baratandukanye bapfa amafaranga iri tsinda ryegukanye muri PGGSS6 barangiza ntibaheho uyu wahoze ari umujyanama wabo anabafasha mu bya muzika ndetse akaba n’umuyobozi wa Super Level hakaba n'abavuga ko Urban Boys yatandukanye n’iyi nzu yabafashaga.

Ibi ariko impande zombi zibyamaganira kure bagahamya ko bagikorana nubwo biba bigoye kubyemera mu gihe nyamara aba bahanzi muri iyi minsi ibikorwa bari gukora batangiye kugenda bakuramo ibirango bya Super Level urugero rukaba iyi ndirimbo nshya bakoze itagaragaramo ikirango cya Super Level banasanzwe babarizwamo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA URBAN BOYS 'MAMA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    NIYOMPANVU ITERMBERE RYUMUSIKI NYARWANDA RIGOYE COZ ABAHANZI NYARWANDA BALEBA HAFI CANE IYO BABONYE NKAYO MAFARANGA BAGIRANGO BIRARANGIYE AHOGUKORA CANE COZ THE WAY U INVEST IN ANY BUSSINESS ITS THE WAY U EARN EG BEBE COOL UBU ARAHENZE COZ OF ALOT OF WRK EN HOW MUCH HE PUTS IN HIS MUSIC





Inyarwanda BACKGROUND