RFL
Kigali

Idris Elba yavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/09/2017 8:49
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 Nzeli, ukaba ari umunsi wa 249 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 116 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

3114 BC: Hakurikijwe ibipimo by’ingengabihe ya Julien, ibihe bishya byagenwaga n’ingengabihe y’abamaya nibwo byatangiye. BC: Mbere ya Kirisitu.

1803: Mu butabire, umushakashatsi w’umwongereza John Dalton yatangiye guhimba ibimenyetso bihagarariye atoms.

1930: Mu gihugu cya Argentine habaye coup d’état ya gisirikare maze uwari perezida wari waratowe n’abaturage Hipólito Yrigoyen ahirikwa ku butegetsi.

1939: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, igihugu cya Afurika y’epfo cyatangaje ko kigiye kwinjira mu ntambara n’ubudage bwategekwaga na Hitler.

1968: Igihugu cya Swazland giherereye muri Afurika y’amajyepfo cyabonye ubwigenge.

1991: Izina rya St. Petersburg, rikaba ari izina ry’umujyi wa 2 ukomeye mu burusiya ryagaruweho nyuma y’uko ryari ryarahinduwe Leningrad mu 1924.

1997: Umuhango wo gushyingura igikomangomakazi Diana cy’ubwongereza wabereye mu mujyi wa Londres kuri uyu munsi. Abantu basaga miliyoni nibo bari batonze imirongo mu mihanda baje kumushyingura naho abandi basaga miliyari 2.5 ku isi yose bari gukurikirana uwo muhango ku ma televiziyo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1766: Umunyabugenge akaba n’umunyabutabire w’umwongereza wakoze akazi gakomeye mu bugenge n’ubutabire (Physics and chemistry) isi y’ubu ishingiyeho nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1844.

1913: Julie Gibson, umukinnyikazi wa film akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse. Gibson ari mu bantu b’ibyamamare bakuze ku isi.

1972: Idris Elba, umukinnyi wa film w’umunyamerika ufite inkomoko mu bwongereza wamenyekanye cyane muri film ivuga ko mateka ya Nelson Mandela, Long Work to Freedom nibwo yavutse.

1974: Sarah Daniel Madison, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwi yavutse.

1978: Simon Barjie, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ufite inkomoko muri Gambiya nibwo yabutse.

1979: Carlos Adrian Morales, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1980: Joseph Yobo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

Abantu bapfuye uyu munsi:

972: Papa Yohani wa 13 yaratashye.

1972: Uyu munsi hitabye Imana abakinnyi 9 baguye mu bwicanyi bwabereye mu mikino Olempike y’I Munich mu budage bishwe n’ibyihebe by’abanyapakistan aribo: David Mark Berger, Ze’ev Friedman, Yossef Cutfreund, Elizer Halfin, Amitzur Shapira, Kehat Shorr, Mark Slavin, Andre Spitzer na Yakov Sprinter.

2008: Anita Page, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.

2012: Lawrie Dring, umuyobozi w’abascout w’umwongereza akaba ariwe washinze ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abascout bigenga yaratabarutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND