Muri iyi minsi abatoza b’amakipe atandukanye haba ku isi hose bari kwiga uburyo bugezweho bw guhagarika abakinnyi mu kibuga ariko ugasanga mu bwugarizi harimo abakinnyi batatu (Back-Three). Ubu buryo abatoza batandukanye bo mu Rwanda batangiye kubukoresha barimo na Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali.
Nyuma yo kwegukana irushanwa ryari ryategfuwe n’akarere ka Rubavu ku bufatanye n’umuryango wa FPR Inkotanyi, Eric Nshimiyimana yageze kuri uyu musaruro atsinze APR FC penaliti 3-2 nyuma yuko amakipe yombi yari yarangije iminota 90’ banganya ibitego 2-2.
Abajijwe niba azakomeza gukoresha abugarira batatu (Back-Three), Nshimiyimana yavuze ko ubu buryo azabukoresha ariko ko ari bumwe muri bubiri afite azajya yitabaza ariko akabikora bitewe n’ibihe ikipe irimo.
“Dufite uburyo bubiri tuzajya dukina. Niba dutangiye dutsindwa hari uburyo tuzajya dukina no mu gihe tuzajya tuba tumaze gutsinda hari ubundi buryo tuzajya dukinamo”. Eric Nshimiyimana
Eric Nshimiyimana yereka Nsabimana Eric Zidane uko yakabaye akina
Ngama Emmanuel umwe mu bakinnyi bari kwigishwa uburyo bwo gukina yugarira cyane
Uyu mutoza wakiniye ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko kandi abakinnyi b’iyi kipe isa naho ihenze kurusha izindi mu Rwanda bose mu myitozo bakora baba bazi uburyo bizagenda mu gihe bazajya bajya mu mukino ndetse n’uburyo bazajya bitwara haba mu gihe batsinzwe igitego ndetse n’igihe bazajya baba bayoboye umukino.
“Mu myitozo ya mbere buri mukinnyi aba azi uko tuzakina. Tuzakomeza gukina uburyo bw’abugarira batatu ariko hari ubundi buryo bwa kabiri tuzajya dukina bitewe nuko ibitego bimeze. Ibyo byose ni ibintu tuzakomeza kuko ntabwo watungurana ukavuga ngo uyu munsi turakina ibi, oya. N’abakinnyi bagomba kumenya uko dukina mbere y’igihe”. Eric Nshimiyimana.
Mu buryo bw’abugarira batatu (Back-Three), Nshimiyimana yagiye ahitamo gukoresha Kayumba Soter mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Bishira Latif uba anafasha iburyo cyangwa ibumoso bitewe naho yamushyize. Aba babiri biyongeraho Ngandu Omar wakunze kuba akina inyuma ariko ubona cyane afasha inyuma ku ruhande rw’iburyo mu gihe afite umupira.
Ally Niyonzima ni mu bitwaye neza kuko yatsinze ibitego bibiri mu mikino itatu
Mbaraga Jimmy Traore nawe yagaragaje ko isaha n'isaha yatsinda igitego
Ishimwe Kevin wavuye muri Pepinieres FC yagaragaje ko azafasha AS Kigali
Ahagana ku ruhande rw’iburyo (Right-Wing-Back) bigaragara ko Ishimwe Kevin amaze kuhamenyera kuko ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa. Ku rundi ruhande rw’ibumoso (Left-Wing-Back) yakunze kubanzamo Ngama Emmanuel ariko nyuma biza kugaragara ko uyu musore atari kubikora neza niko kuhasubiza Iradukunda Eric Radou.
Ese Eric Nshimiyimana yabonye ate abakinnyi bashya muri iyi kipe?
Eric Nshimiyimana avuga ko umubare munini w’abakinnyi bashya muri iyi kipe bagiye bagaragaza icyo bashoboye ariko ko bagiye bagira igihunga mu gutanga umusaruro kuko ngo umukinnyi mushya aba ashaka kwigaragaza cyane kurusha uko yari ameze mbere.
“Bashatse kwerekana ko ari abakinnyi beza ni yo mpamvu wabonaga duhusha ibitego cyane. Baba bafite igihunga cyinshi cyane kuko buri umwe aba ashaka gutsinda igitego kugira babone ko ari we wa mbere. Hari igihe batatu barwaniye umupira bashaka gutsinda”.
Gusa uyu mutoza avuga ko mu gihe ikipe ye izaba imaze gukina imikino myinshi bizatuma buri umwe agira umutima utuje umusaruro mwiza uboneke. “Nibaza ko mu gihe tuzaba tumaze gukina imikino myinshi buri umwe azatuza ,utsinda atsinde kuri gahunda kandi nizera ko bizaba byiza”. Eric Nshimiyimana.
Frank Kalanda imikino y'i Rubavu yerekanye ko atarashyira umutima hamwe imbere y'izamu
Eric Nshimiyimana avuga ko abakinnyi abizeyeho ibyiza bazakora nibamara kumenyerana
Nshutinamagara Ismael ni we ufasha cyane Eric Nshimiyimana mu gutoza
Savio Nshuti Dominique nawe yitwaye neza
Shamiru Bate azakomeza kuba umunyezamu wa mbere wa AS Kigali
Ngandu Omar amaze kugaruka mu bihe byo gukina umupira
Hategekimana Bonheur (GK), Ngandu Omar, Ngama Emmanuel, Ally Niyonzima, Ishimwe Kevin, Ndarusanze Jean Claude, Frank Kalanda, Mbaraga Jimmy Traore, Savio Nshuti Dominique na Ndimubandi Sufia ni abakinnyi bashya ikipe ya AS Kigali iri kumnyereza mbere yuko shampiyona itangira.
Ikipe ya AS Kigali iheruka gutsinda APR FC, iraba yongera guhura nayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017 mu irushanwa ry’Agaciro Developmenet Fund, irushanwa rizahuza amakipe yabaye ane ya mbere mu mwaka w’imikino 2016-2017.
Amakipe agomba guhatana muri iri rushanwa ni; Rayon Sports yatwaye shampiyona, Police FC yarangije ku mwanya wa kabiri, APR FC yabaye iya gatatu ndetse na AS Kigali ya kane.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa, AS Kigali izacakirana na APR FC saa saba z’amanywa mu gihe Rayon Sports izaba yisobanura na Police FC saa cyenda n’igice (15h30’) imikino bitaramenyakana ikibuga izajya iberaho. Umukino wa nyuma uzakinwa kuwa 16 Nzeli 2017.
Imikino iteganyijwe:
Tariki ya 9 Nzeli 2017
-AS Kigali vs APR FC (13h00’)
-Rayon Sports vs Police FC (15h30’)
Tariki ya 13 Nzeli 2017
-AS Kigali vs Rayon Sports (13h00’)
-APR FC vs Police FC ( 15h30)’
Tariki ya 16 Nzeli 2017
-Police FCvs AS Kigali (13h00’)
-Rayon Sports vs APR FC (15h30’)
AS Kigali izakomeza ikina na APR FC mu mikino y'Agaciro Development Fund
PHOTOS: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO