Ikipe ya Villa SC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeli 2017.Nsekaba George na Kitata Alex ni bo batsindiye iyi kipe iheruka gutsinda Rayon Sports igitego 1-0.
Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyabonetse ku munota wa 19' gitsinzwe na myugariro Buregeya Prince ku mupira yateresheje umutwe nyuma yo gusumba abugarira ba Villa SC ifite ibikombe 16 bya shampiyoan dore ko icya nyuma igiheruka mu 2004.
Ni umukino Jimmy Mulisa yakoresheje abakinnyi biganjemo abavuye muri Academy kuko muri 11 babanje mu kibuga harimo abakinnyi batatu gusa basanzwe bazwi muri APR FC barimo Kimenyi Yves wari kapiteni, Benedata Janvier na Onesme Twizerimana waje kubura umusaruro agasimburwa na Sinamenye Cyprien naho Saleh Nyirinkindi agasimburwa na Buteera Andrew.
Villa Sport Club yakinaga umupira witonze ikajya isatira cyane aruko barenze igice cy’ikibuga, baje kugenda bakora impinduka bashyiramo abakinnyi bamenyereye ni ko kuza kuganza APR FC bayitsinda batyo.
FT: APR FC 1-2 VILLA SC
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, C), Nshimiyimana Marc , Nyandwi Charles, Buregeya Prince, Mitima Isaac, Bakundukize Innocent (Kope), Nyirikindi Saleh, Benedata Jamvier, Twizerimana Onesme, Ishimwe Fiston na Cyitegetse Bogarde.
Villa SC: Majwega Micheal (GK), Mousa Mukasa, Idriko Juma, Lumu Issa, Katungule Henry, Kasozi Nicholas, Kakuuza Yaya, Kiyrude Abbel, Kitata Alex, Simon Serunkuma na Kyambade Allan
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Abakinnyi basuhuzanya
Kimenyi Yves ni we wari kapiteni
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Villa SC babanje mu kibuga
Buteera Andrew na Cyprien ku ntebe y'abasimbura
Wasswa Bossa umutoza wa Villa SC n'abamwungirije
Benedata Janvier ku mupira
Prince Buregeya watsindiye APR FC
Rwarutabura (Ibumoso) na Asman (Iburyo) abafana ba AS Kigali
Kyambade Allan uheruka gutsinda Rayon Sports igitego
APR FC yatangiye neza kuko yabonye igitego ku munota wa 19'
Twizerimana Onesme wa APR FC yakinnye iminota 45' nta shoti rigana mu izamu
Nyandwi Charles wa APR FC ashaka inzira
Villa SC bashimira abafana
PHOTOS: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO