RFL
Kigali

Villa SC yatsinze APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2017 22:45
0


Ikipe ya Villa SC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeli 2017.Nsekaba George na Kitata Alex ni bo batsindiye iyi kipe iheruka gutsinda Rayon Sports igitego 1-0.



Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyabonetse ku munota wa 19' gitsinzwe na myugariro Buregeya Prince ku mupira yateresheje umutwe nyuma yo gusumba abugarira ba Villa SC ifite ibikombe 16 bya shampiyoan dore ko icya nyuma igiheruka mu 2004.

Ni umukino Jimmy Mulisa yakoresheje abakinnyi biganjemo abavuye muri Academy kuko muri 11 babanje mu kibuga harimo abakinnyi batatu gusa basanzwe bazwi muri APR FC barimo Kimenyi Yves wari kapiteni, Benedata Janvier na Onesme Twizerimana waje kubura umusaruro agasimburwa na Sinamenye Cyprien naho Saleh Nyirinkindi agasimburwa na Buteera Andrew.

Villa Sport Club yakinaga umupira witonze ikajya isatira cyane aruko barenze igice cy’ikibuga, baje kugenda bakora impinduka bashyiramo abakinnyi bamenyereye ni ko kuza kuganza APR FC bayitsinda batyo.

FT: APR FC 1-2 VILLA SC

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, C), Nshimiyimana Marc , Nyandwi Charles, Buregeya Prince, Mitima Isaac, Bakundukize Innocent (Kope), Nyirikindi Saleh, Benedata Jamvier, Twizerimana Onesme, Ishimwe Fiston na Cyitegetse Bogarde.

Villa SC: Majwega Micheal (GK), Mousa Mukasa, Idriko Juma, Lumu Issa, Katungule Henry, Kasozi Nicholas, Kakuuza Yaya, Kiyrude Abbel, Kitata Alex, Simon Serunkuma na Kyambade Allan

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro 

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Kimenyi Yves niwe wari kapiteni

Kimenyi Yves ni we wari kapiteni 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi

Abatoza basuhuzanya

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga 

11 ba Villa SC babanje mu kibuga

11 ba Villa SC babanje mu kibuga

Buteera Andrew na Cyprien ku ntebe y'abasimbura

Buteera Andrew na Cyprien ku ntebe y'abasimbura

Wasswa Bossa umutoza wa Villa SC n'abamwungirije

Wasswa Bossa umutoza wa Villa SC n'abamwungirije

Benedata Janvier ku mupira

Benedata Janvier ku mupira

Prince Buregeya watsindiye APR FC

Prince Buregeya watsindiye APR FC

Rwarutabura  (Ibumoso) na Asman (Iburyo) abafana ba AS Kigali

Rwarutabura  (Ibumoso) na Asman (Iburyo) abafana ba AS Kigali

Kyambade Allan uheruka gutsinda Rayon Sports igitego

Kyambade Allan uheruka gutsinda Rayon Sports igitego

APR FC yatangiye neza kuko yabonye igitego ku munota wa 19'

APR FC yatangiye neza kuko yabonye igitego ku munota wa 19'

Twizerimana Onesme wa APR FC yakinnye iminota micye

Twizerimana Onesme wa APR FC yakinnye iminota 45' nta shoti rigana mu izamu

 Nyandwi Charles wa APR FC ashaka inzira

 Nyandwi Charles wa APR FC ashaka inzira

abafana

Villa SC bashimira abafana

Villa SC bashimira abafana 

PHOTOS: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND