RFL
Kigali

MU MAFOTO: "Car Free Day" ya 8 yanyeretse ikintu kinini-Mukasa Nelson

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2017 10:00
0


Mukasa Nelson umutoza wa siporo rusange ikorwa buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi nta modoka zitambuka (Car Free Day Sports) avuga ko ku munsi wa munani (8) iyi siporo imaze ivutse yabonyemo iterambere ryayo ndetse abona ko imaze kuba igikorwa abatuye muri Kigali n’abanyarwanda muri rusange bamaze kumva no gushyira muri gahunda zabo.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Nzeli 2017 ni bwo hakorwaga Car Free Day ya munani (8) kuva iyi gahunda yazanwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali dore ko no mu bihugu bikomeye ku isi nk’u Bufaransa nabo ibera umunsi umwe no mu Rwanda.

Nyuma y’iki gikorwa, Mukasa Nelson yavuze ko kuba Car Free Day zabanje zitabirwaga cyane n’abantu bakuze byari byiza ariko magingo aya ngo ni byiza kurushaho kuko umubare w’abana bitabira umaze kuba munini.

“Tugitangira wabonaga abana bataza muri siporo ahubwo ukabona cyane ababyeyi babo. Ubu rero aho bigeze aho usigaye ubona abana bazananye n’ababyeyi babo bagakorana kugeza dusoje. Ibi binyereka ko mu myaka iri imbere iyi Car Free Day izaba yarabaye umuco kuko aba bana bazaba barayimenyereye ndetse bazaba barakuze bafite ingo bityo babitoze abana babo”. Mukasa Nelson

Muri Car Free Day ya munani kandi hagaragaye abana babarizwa muri Children and Youth Sports Organization ikigo cyashinzwe na Mukasa Nelson ugamije guteza imbere siporo ahereye mu bana. Aba bana bakinaga imikino itandukanye bigaragara ko bamaze kumva akamaro ka siporo byaba ku mubiri wabo ndetse no mu buzima bwabo bw’ahazaza.

Mu busanzwe abana babarizwa muri iki kigo cya Mukasa, bagira gahunda ya buri munsi yo gukina imikino itandukanye bitewe n’impano ya buri umwe. Muri iyi mikino harimo; Basketball,Football, Swimming, Aerobics n’indi, imikino ikinirwa i Remera dore ko ari naho bafite ibiro muri sitade Amahoro.

Abantu bava imihanda yose ya Kigali bagana kuri Rwanda Revenue Authority

Abantu bava imihanda yose ya Kigali bagana ku biro bikuru bya Rwanda Revenue Authority

Iyo bahageze batangira kugorora ingingo

Iyo bahageze batangira kugorora ingingo

Car free day 2017

Abana bamaze gukundishwa Car Free Day

Abana bamaze gukundishwa Car Free Day 

Abitabira Car Free bakurikiza amabwiriza ya Mukasa Nelson uba abatoza

Car free day

Abitabira Car Free bakurikiza amabwiriza ya Mukasa Nelson uba abatoza

Abana babarizwa muri Children and Youth Sports Organisation

Abana babarizwa muri Children and Youth Sports Organisation

Mukasa Nelson umutoza wa Car Free day

Mukasa Nelson umutoza wa Car Free day 

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda

Rusimbi Charles umukozi mu mujyi wa Kigali ushinzwe umuco, urubyiruko na siporo

Rusimbi Charles umukozi mu mujyi wa Kigali ushinzwe umuco, urubyiruko na siporo 

Abana bitwara neza barahembwa

Abana bitwara neza barahembwa 

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND