RFL
Kigali

Mu 1998 urubuga rwa internet rwa Google rwarashinzwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/09/2017 9:25
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Nzeli ukaba ari umunsi wa 247 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 118 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

476: Umwami Romulus Augustulus wategekaga ubwami bw’uburomani bw’iburengerazuba yakuwe ku

ngoma na Odoacer wahise wiyita umwami w’ubutaliyani, bikaba byarahise bitangiza ubwami

bw’ubutaliyani bikarangiza ubwami bw’uburomani bw’iburengerazuba.

1666: Inkongi y’umuriro ikomeye yabayeho mu mateka y’ubwongereza yasenye igice kinini cy’umujyi wa

Londres.

1781: Umujyi wa Los Angeles warashinzwe. Icyo gihe witwaga The Village of Our Lady, the Queen of

Angels of Porziuncola bishatse kuvugako kari agace k’umwamikazi w’abamalayika wa Porziuncola, ukaba

warashinzwe n’aba Espagnol 44. Porziuncula bikaba bivuga ubutaka buto bwubatseho cathedral mu

mujyi wa Roma mu Butaliyani.

1870: Mu Bufaransa habaye coup d’état aho umwami Napoleon wa 3 yakuwe ku ngoma na Leon

Gambetta, bikaba byarabaye isozwa ry’ingoma ya cyami ubufaransa buhita bwitwa Repubulika ya 3.

1888: George Eastman yandikishije ikirango kiranga ubwoko bwe bwa camera bwa Kodak akaba yarahise

abona uburenganzira bwo gucuruza ubwoko bwa appareil photo bukoresha negative.

1998: Urubuga rwa internet rwa Google rwarashinzwe, rushingwa na Larry Page na Sergey Brin bigaga

muri kaminuza ya Stanford.

Abantu bavutse uyu munsi:

1901: William Lyons, umunyenganda akaba n’umushoramari w’umwongereza akaba ariwe washinze

uruganda rukora imodoka nini zitwara abagenzi za Jaguar (Jaguar cars) nibwo yavutse aza gutabaruka

mu mwaka w’1985.

1974: Carmit Bachar, umuririmbyikazi akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika wahoze ari umwe mu

bagize itsinda rya Pussycat Dolls yabonye izuba.

1976: Denilson Martins Nascimento, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Beyonce Knowles, umuririmbyikazi, umubyinnyikazi akaba n’umukinnyikazi wa film

w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu itsinda rya Destiny’s Child akaba n’umugore wa Jay-Z

yabonye izuba.

1990: Staphania Fernandez, umunyamideli w’umunya-Venezuela akaba yarabaye nyampinga w’isi mu

mwaka w’2009 nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2012: Albert Marre, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa film w’umunyamerika yitabye

Imana.

2014: Mizchif, umuraperi w’umunya Zimbabwe ufite n’ubwenegihugu bwa Afurika y’epfo yitabye Imana,

ku myaka 38 y’amavuko.

2014: Joan Rivers, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 81 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Moise, Aaron na Rozaliya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND