Airtel Rwanda
Kigali

VOLLEYBALL: RRA WVC yegukanye igikombe cya shampiyona 2016-2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2017 9:42
0

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club) yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) igatsinda APR WVC amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri ari nawo wa nyuma.



Umukino wakinirwaga muri sitade ya NPC Rwanda i Remera,  RRA WVC yatangiye itsinda seti ya mbere n’amanota 25-22 yisubiza seti ya kabiri itsinda amanota 25-18 inasoza seti ya gatatu yihaniza abacyeba bayo n’amanota 25-22 mbere yo kwegukana igikombe cya karindwi (7) batwaye kuva habaho iyi kipe.

Ibi babifashijwe no kuba bari baratsinze umukino wa mbere amaseti 3-2 mu mikino itatu iba iteganyijwe byatumye binjira no mu mukino nta gitutu kinini bafite mu gihe APR WVC bo basabwaga gutsinda kugira ngo bategereze umukino wa gatatu ariko ntibyabashobokeye .

RRA WVC ikaba yarageze ku mukino wa nyuma isezereye Ruhango VC mu gihe APR VC yo yari yasezereye  G.S St Aloys VC. Umukino wagomba guhuza G.S St Aloys na Ruhango VC bahatanira umwanya wa Gatatu warasubitswe ku busabe bw’amakipe kubera ko bari bakubutse mu mikino y’amashuli yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (FEASSA) iheruka kubera i Gulu muri Uganda.

Mu bagabo ikipe ya APR VC yatsinze IPRC-South amaseti 3-1(19-25;25-17;25-14;25-17) mu mukino wa mbere wo guhatanira umwanya wa Gatatu (3) APR VC ikaba yarasezerewe na Gisagara VC naho IPRC-South isezererwa na Kirehe VC. Kirehe VC na Gisagara VC zizatangira urugendo rwo guhatanira igikombe kuwa 9 Nzeli 2017.

RRA VC inaheruka gutwara igikombe mu irushanwa rya KAVC ryaberaga i Kampala

RRA VC inaheruka gutwara igikombe mu irushanwa rya KAVC ryaberaga i Kampala

Umukino wo kwishyura uzabera i Huye mu Majyepfo aho ikipe ya IPRC-South isabwa kuwutsinda kugira ngo bazakiranurwe n’umukino wa Gatatu bitaba ibyo APR VC yawutsinda igahita yegukana umwanya wa Gatatu. Umukino wa nyuma  uzahuza Gisagara VC na Kirehe VC uzakinwa tariki 09 Nzeri 2017 ukinirwe mu nzu y’imikino ya Gisagara.

Abakunzi ba Volleyball

Abakunzi ba Volleyball

Service ya APR WVC

Service ya APR WVC

APR WVC isa naho imaze kwemera ko RRA VC ikomeye

APR WVC isa naho imaze kwemera ko RRA VC ikomeye

Jean Bosco Ntihemuka (iburyo) umwe basifuzi bandikaga uko umukino uhagaze

Jean Bosco Ntihemuka (iburyo) umwe basifuzi bandikaga uko umukino uhagaze

RRA WVC

RRA WVC imaze kugwiza ibikombe birindwi (7)

Peter Kamasa (ubanza iburyo) umutoza wungirije muri RRA VC

Peter Kamasa (ubanza iburyo) umutoza wungirije muri RRA VC

RRA WVC na APR WVC nizo zikina umukino w'ishiraniro muri Volleyball y'abagore

RRA WVC na APR WVC ni zo zikina umukino w'ishiraniro (Derby) muri Volleyball y'abagore

Yanditswe na IRADUKUNDA Yvonne

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND