RFL
Kigali

Abagize Tuff Gangz batangaje ko bafashe icyemezo cyo gusubirana n'ibikorwa ngo birarimbanyije

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/09/2017 12:19
6


Ibi bije nyuma y’imyaka ibiri batandukanye badacana uwaka ndetse harajemo ibice bibiri aho igice kimwe cyasigaranye Tuff Gangz kigizwe na Jay Polly naho kindi cyagiye kikaba kirimo Bull Dogg, Fireman na Green P. Aba basore rero magingo aya bamaze kwemeranya gusubirana ndetse bakongera gukorana.



Tuff Gangz yasenyutse muri 2015, muri uku kwezi kwa Kanama 2017 ni bwo aba basore uko ari bane tumaze kuvuga haruguru bafashe icyemezo cyo kongera kunga ubumwe bagasubirana bagakorana nk’abavandimwe. Nyuma yo kwemeranya gusubirana aba basore bahise ngo banatangira ibikorwa bimwe na bimwe ndetse biri mu ma studio.

Ku ikubitiro hari indirimbo aba basore bari gukorana kwa Pastor P isa ngo n’iyarangiye ku buryo mu minsi ya vuba bari buyishyire hanze gusa ngo bagiye gukora cyane mu rwego rwo kuziba icyuho basize mu itsinda. Ku ikubitiro aba bahanzi bose uvanyemo Fireman utigeze ubazwa kuko atitabaga telefone ye igendanwa, abandi babitangarije Radiyo Rwanda mu kiganiro Samedi détente.

Tuff gangzTuff Gangz igiye kongera kugaragara bari kumwe

Icyakora nyuma baje no kubihamiriza Inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye na Jay Polly hifashishijwe umurongo wa telefone, uyu muraperi akaba yahamije ko bamaze ibyumweru bibiri bemeranyije gusubirana bagakora ibyabafasha kwiteza imbere bakirengagiza ibyabaye mu minsi yashize.

Ibi Jay Polly yatangaje ntaho bitaniye n'ibya Green P nawe wabwiye Inyarwanda.com ko basubiranye ndetse ubu abanyarwanda bakaba bagomba kwitega iri tsinda n'ubundi ritigeze rigira aho rijya cyane ko n’ubusanzwe abarigize bose batigeze bava mu mitwe y’abakunzi ba Hiphop.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hip hop twatajyije kgl dorizanye irwicyekwe twayitajyie batemera.........Nibukunda tuff gangs vuba nibukunda tuff gangz vuga nibukunda tuff gangz uti hip hop nyifite vkumutima
  • bigirimana eric6 years ago
    biranshimishije cyane nkumukunzi wa hiphop.. gusa bazakore hiphop ya nyayo atari ukuvanga. turabemera
  • hhh6 years ago
    njopoli arimaze ifaranga none arabagarukiye. niko isi Iteye man.
  • YZW6 years ago
    Taff Gangz twarayikundaga ariko ubu amazi yarenz inkombe, ntibakongera kuba nka Taff y'ahambere.
  • aime6 years ago
    Ni ibyambere kbs !!!!!! Jay welcome back m boy?
  • mwanzo na mwisho6 years ago
    congratulations kbsaa ibitekerezo byabakuru bigaragazwa nibyemezo bafata gusa messages nyinshi bongere baririmbi ya hiphop yazamani bavugira rubanda bulldog we asubire kurapa muri ya systle yakera nkakumwe arapa mu mvune zabahanzi uriya niwe bulldog original naho uwubu wumva amagambo akubita ntanjyana juste c'etait mon opinion courage imana ibashoboze mubyo muhanga byigisha apana gutukana





Inyarwanda BACKGROUND