Ibi bije nyuma y’imyaka ibiri batandukanye badacana uwaka ndetse harajemo ibice bibiri aho igice kimwe cyasigaranye Tuff Gangz kigizwe na Jay Polly naho kindi cyagiye kikaba kirimo Bull Dogg, Fireman na Green P. Aba basore rero magingo aya bamaze kwemeranya gusubirana ndetse bakongera gukorana.
Tuff Gangz yasenyutse muri 2015, muri uku kwezi kwa Kanama 2017 ni bwo aba basore uko ari bane tumaze kuvuga haruguru bafashe icyemezo cyo kongera kunga ubumwe bagasubirana bagakorana nk’abavandimwe. Nyuma yo kwemeranya gusubirana aba basore bahise ngo banatangira ibikorwa bimwe na bimwe ndetse biri mu ma studio.
Ku ikubitiro hari indirimbo aba basore bari gukorana kwa Pastor P isa ngo n’iyarangiye ku buryo mu minsi ya vuba bari buyishyire hanze gusa ngo bagiye gukora cyane mu rwego rwo kuziba icyuho basize mu itsinda. Ku ikubitiro aba bahanzi bose uvanyemo Fireman utigeze ubazwa kuko atitabaga telefone ye igendanwa, abandi babitangarije Radiyo Rwanda mu kiganiro Samedi détente.
Tuff Gangz igiye kongera kugaragara bari kumwe
Icyakora nyuma baje no kubihamiriza Inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye na Jay Polly hifashishijwe umurongo wa telefone, uyu muraperi akaba yahamije ko bamaze ibyumweru bibiri bemeranyije gusubirana bagakora ibyabafasha kwiteza imbere bakirengagiza ibyabaye mu minsi yashize.
Ibi Jay Polly yatangaje ntaho bitaniye n'ibya Green P nawe wabwiye Inyarwanda.com ko basubiranye ndetse ubu abanyarwanda bakaba bagomba kwitega iri tsinda n'ubundi ritigeze rigira aho rijya cyane ko n’ubusanzwe abarigize bose batigeze bava mu mitwe y’abakunzi ba Hiphop.
TANGA IGITECYEREZO