RFL
Kigali

VIDEO: Meddy yataramiye imbaga y'abantu bitabiriye Mutzig Beer Fest 2017

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2017 9:13
2


Meddy wari umaze imyaka 7 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo Mutzig Beer Fest yatumiwemo na Bralirwa, akora ku mitima y'abacyitabiriye nkuko namwe mubyibonera mu mashusho (Video) Inyarwanda.com twafatiye.



Ni igitaramo cyabereye i Nyamata muri Golden Tulip, kitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi mu gihe kwinjira byari 10,000Frw ku bantu baguze amatike ku munsi w'igitaramo, abayaguze mbere yaho bakaba barishyuye 15,000Frw. Ubwo yari ageze kuri Stage, Meddy yahereye ku ndirimbo ye ya kera Inkoramutima, akurikizaho ‘Akaramata’ n'izindi zinyuranye. Meddy yaje kwerekana ubuhanga mu kuririmba anicurangira gitari ndetse anerekana ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kurusha abandi.

REBA INCAMAKE YA VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    No comment kbs urya the Ben ntanaho muhuriye kbs
  • 6 years ago
    Wapi nta meddy harurwego atarageraho





Inyarwanda BACKGROUND