RFL
Kigali

Hatungimana Basile na Nkomezi Alex basinye muri Mukura Victory Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2017 9:23
0


Hatungimana Basile Fiston bita Marcelo kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bashya ba Mukura Victory Sport nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azamara akinira iyi kipe y’i Huye.



Hatungimana Basile wafatanyije na Espoir FC gutwara umwanya wa kabiri w’igikombe cy’Amahoro ikanarangiza ku mwanya wa munani (8) muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017, kuri ubu arajya akina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Mukura Victory Sport.

Uretse Hatungimana wasinye muri Mukura nyuma yo kuba yari yararangije amasezerano, Mukura Victory Sport yanasinyishije Nkomezi Alex wakinaga muri AS Kigali akaba yari ayimazemo umwaka umwe nyuma yo kumukura muri Sunrise FC.

Nkomezi Alex utaragiye ahabwa umwanya wo gukina,ashobora gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo (Right-Back) ndetse anafite ubushobozi bwo kuba yakina hagati mu kibuga akingira abugarira (Holding-Midfielder).

Hatungimana Basile Fiston bita Marcelo na Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga mukuru wa MVS

 

Nkomezi Alex yahawe nimero 6 isanzwe ari iya Ambroise Manirareba 

Hatungimana asinya amasezerano y'imyaka ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND