RFL
Kigali

UGANDA: Charly na Nina bakoze ku mutima Perezida Museveni abaha ibahasha yateje urujijo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/09/2017 12:39
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nzeri 2017 ni bwo Charly na Nina baririmbiye muri Uganda mu bukwe bwari bwatashywe na Perezida Museveni wa Uganda. Aba bakobwa bakoze ku mutima Perezida Museveni, arabashimira abaha n’ibahasha yateye urujijo abantu bose babonye ayibaha.Ubu bukwe Charly na Nina baririmbyemo ni ubw’umuhungu wa Kananura umwe mu nshuti za hafi za Perezida Museveni kuva no mu bwana bwe. Ubu bukwe bwabereye muri Kampala Serena Hotel mu gihugu cya Uganda.

Charly na NinaIyi ni yo bahasha Perezida Museveni yahaye Charly na Nina, icyakora ibirimo byateye urujijo

Aba bakobwa bari bagiye kuririmba mu bukwe bwa Moses Kananura n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Ines, nyuma yo kuririmba Perezida Museveni wari wabutashye yiyambariye imyenda ya gisirikare yarembuje aba bakobwa baririmbaga indirimbo yabo ‘Owooma’ arabaramutsa ubundi nyuma abaha ibahasha nkuko bigaragara mu mashusho Charly ayifite mu ntoki.

REBA UKO BYARI BYIFASHE UBWO CHARLY NA NINA BARIRIMBIRAGA IMBERE YA PEREZIDA MUSEVENI

Twifuje kumenya mu by'ukuri icyari mu ibahasha Perezida Museveni yahaye aba bahanzikazi, maze tugerageje kuvugana nabo badutangariza ko bishimiye kuba bagize amahirwe yo kuririmbira imbere y’umukuru w’igihugu cya Uganda. Ubwo twababazaga icyo yabahaye mu ibahasha, badutangarije ko ari amafaranga ariko birinda gutangaza umubare wayo kubw’icyubahiro bagomba uyu mukuru w’igihugu cya Uganda.

REBA AMAFOTO

Charly na NinaCharly na NinaJackson Kalimba yarari mu bacurangiye Charly na Nina Charly na NinaCharly na NinaCharly na Nina baririmbiye abageniCharly na NinaCharly na NinaPerezida Museveni aramutsa CharlyCharly na NinaPerezida Museveni aramutsa Nina

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MU BURYO BW'AMASHUSHOTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND