RFL
Kigali

Abanyafurika ntibiha umupaka mu kwiyumvisha icyo umutoza yabagezaho-JONATHAN MCKINSTRY

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/09/2017 15:13
1


Jonathan Mckinstry umunya-Ireland y’amajyaruguru kuri ubu uri gutoza ikipe ya Kauno Zalgris muri Lituania, mu gihe cyose yamaze mu mupira w’amaguru wa Afurika asanga abawuyobora batajya biha umupaka mu gutekereza no gusaba umutoza umusaruro.



Mu kiganiro kirambuye Mckinstry yagiranye n’ikinyamakuru The Guardian, McKinstry yavuze ko gutoza muri Afurika byamuhaye isomo rikomeye cyane ryo kuba mu byo uba ugomba kurwana nabyo harimo kumenya uko witwara mu byo abayobozi b’umupira baba batekereza n’ibyo baba bifuza ko wabagezaho rimwe na rimwe bidashoboka.

“Ikintu kinini uba ugomba kwiga ku mupira w’amaguru wa Afurika harimo no kumenya ko baba bifuza kugera kuri byinshi byiza rimwe na rimwe bitabaho ku rwego rwabo. Nta mupaka n’umwe biha mu byo baba bizera ko wabagezaho nk’umutoza”. Jonathan McKinstry

Jonathan McKinstry ubu ni umutoza wa Kaunas Zalgris muri Lituania

Jonathan McKinstry ubu ni umutoza wa Kaunas Zalgris muri Lituania

Mu gutanga urugero, Jonathan Mckinstry yavuze ko Minisitiri ushinzwe siporo muri Sierra Leone yigeze kumubaza impamvu ikipe y’igihugu yabo idakina nka FC Barcelona nyamara ngo ntiyibuke ko Lionel Messi atavukiye i FreeTown mu murwa mukuru wa Sierra Leone.

“Nguhaye urugero, rimwe ubwo natozaga ikipe y’igihugu ya Sierra Leone, Minisitiri wa siporo yambajije impamvu tudashobora gukina neza kurusha FC Baercelona. Ibyo yabimbazaga azi neza ko Lionel Messi atakuriye i FreeTown. Ni ibintu uba ugomba kwitegura iyo ugiye muri Afurika”. McKinstry

Jonathan McKinstry w’imyaka 32 yageze muri Sierra Leone mu 2013 atangira gutoza ikipe yabo y’igihugu afite imyaka 27 bimuha kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ukiri muto ku rwego rw’isi ndetse kugeza ubu akaba agifite ako gahigo.

Mu gutanga ingero, MCKinstry yaje gukomoza ku bakunzi n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda aho yavuze ko ubwo Amavubi yakurwagamo na DR Congo mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya CHAN 2016 hari abantu biyumvishaga ko u Rwanda rwagombaga gutsinda rugakomeza.

“Twakinnye na DR Congo muri ¼ dore ko yanaje no gutwara igikombe. Yari ikipe ikomeye cyane inafite abakinnyi basanzwe bazwi mu karere , ibyo byonyine byari bihagije kuba byadutera igitutu. Gusa birababaje kuba hari abantu bumvaga ko byanga bikunda twagombaga gutsinda umukino tukanatwara irushanwa ryakinirwaga i Kigali. Nibyo uba ugomba kwizera abakinnyi bawe ariko na none uba ugomba gutekereza k'ukuri kw’ibintu”. McKisntry.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko akenshi muri Afurika abakinnyi bananizwa n’abatoza bavuka ku mugabane umwe aho usanga abakinnyi bafatwa nk’ibikoresho aho gufatwa nk’abantu, bityo bikaza kurangira umukinnyi yumva ko nta gaciro afite akaba yanareka kwitanga mu kibuga.

“Ugerageza kumva abatoza bo muri Afurika ibintu baba babwira abakinnyi bari mu kibuga ushobora kwikanga. Abakinnyi usanga babafata nk’ibikoresho cyangwa ikindi kintu kitari ikiremwa muntu. Njyewe nagerageje gufata abakinnyi nk’abantu mu mupira w’amaguru. Nkiri mu Rwanda narababaraga cyane iyo numvaga umukinnyi afashwe nk’igikoresho. Abatoza tuba dufite akazi ko kubafasha gukora akazi kabo (Abakinnyi) nk’abantu ndetse nk’abakinnyi aho kubafata nk’ibikoresho”. Jonathan McKinstry

2015-2016 nicyo gihe Jonathan Bryan McKinstry yamaze mu Rwanda atoza Amavubi

2015-2016 ni cyo gihe Jonathan Bryan McKinstry yamaze mu Rwanda atoza Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi6 years ago
    Ntaho yabeshye, nibyo koko abakinnyi bafatwa nkibikoresho hari nuvunika cg yarwaye bisanzwe bati yirwaje. Ikindi ntitwemera urwego turiho





Inyarwanda BACKGROUND