RFL
Kigali

Mutoniwase Linda ahanganye n'abarenga 30 muri Miss University Africa, Menya uko wamushyigikira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2017 18:07
1


Mutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017, kuri ubu ni umwe mu bakobwa barenga mirongo itatu bari guhatanira ikamba rya Miss University Africa, aho agomba kwerekeza muri Nigeria mu kwezi k’Ugushyingo 2017.



Iri rushanwa Linda Mutoniwase agiye kwitabira, Miss Aurore Kayibanda ni we munyarwandakazi uheruka kuryitabira, icyo gihe akaba atarigeze agira igihembo atahana. Nkuko Mutoniwase Linda yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye Abanyarwanda kumushyigikira bamuha amahirwe aho bisaba gukunda (Like) ifoto ye iri kuri Instagram ushakishije #MissUniversityAfrica. Ibi bikaba byafasha uyu mukobwa kubona amahirwe yo kuba mu icumi ba mbere.

linda

Mutoniwase Linda (ubanza ibumoso) yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017

Mutoniwase Linda ubusanzwe wiga muri University of Kigali ngo gutoranywa kwe ntakindi byagendeyeho ahubwo byari ugusaranganya nkuko amakuru ava imbere muri Rwanda Inspiration Back Up bohereje uyu mukobwa abivuga cyane ko Miss Rwanda Elsa Iradukunda azerekeza muri Miss World, igisonga cya mbere akaba azajya muri Miss Global Hertage bityo uwari utahiwe ni Linda Mutoniwase wabaye igisonga cya kabiri.

linda

Iyi foto ni yo ya Linda iri ku mbuga nkoranyambaga

Byitezwe ko uyu mukobwa Mutoniwase Linda agomba kwerekeza muri Nigeria ahazabera aya marushanwa tariki 17 Ugushyingo 2017 mu gihe Nyampinga watsindiye ikamba azamenyekana mu birori bizaba tariki 2 Ukuboza 2017.

KANDA HANO UKUNDE (LIKE) IFOTO YE UBE UMUHAYE AMAHIRWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tina6 years ago
    courage amahirwe masa masa





Inyarwanda BACKGROUND