RFL
Kigali

UBUZIMA: Menya byinshi ku ndwara iteye ubwoba izwi nk’imimero yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2017 8:01
1

Ubusanzwe abantu bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bakunze kugira ubwoba bw’indwara zirimo SIDA, Mburugu n’izindi, bakibwira ko ari zo ndwara zikomeye ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina gusa.



Iyi ndwara twavuze haruguru ntabwo ari zo gusa zandurira mu mibonano idakingiye kuko hari n’izindi ndwara ziteye inkeke kandi abantu badakunze kumenya. Genital Warts ni indwara izwi ku kabyiniriro ka Chou fleur cyangwa se imimero, ikaba ihangayikishije benshi ku isi aho usanga ifitwe n’imbaga y’abantu batari bacye kuko imibare y’abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko abantu 360000 ku isi buri mwaka bapfa bazize iyi ndwara nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Healthline.com

Genital Warts yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ikaba iterwa na virus yitwa human papilloma, ikwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina kandi ku bantu benshi,  Genital Warts bakunze kuyita Chou fleur kuko ahanini aho yafashe hikora nk’ururabo ubirebye akagira ngo ni chou fleur koko, abandi bayita imimero bashingiye ku kuba ari ibintu byimeza ku mubiri w’umuntu hakaba n’igihe byijyana nta muti umuntu akoresheje.

Healthline.com ivuga ko Genital Warts ishobora gufata ahantu hatandukanye harimo ku myanya ndangagitsina y’umugore cyangwa umugabo, mu muhogo no ku munwa ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje umunwa, ku ntoki, mu birenge n’ahandi hatandukanye, ikaba ishobora gutuma umuntu yishimagura aho arwaye, akababara mu kiziba cy’inda, kuva cyane n’ibindi.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari bumwe gusa ari bwo kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku bantu benshi batandukanye, ngo ni byiza kandi kugana muganga igihe ubonye bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara utarazahara kuko bitanga amahirwe yo gukira vuba.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joe3 years ago
    Murakoze cyane ku makuru yuzima mudahwema gutangariza abanyarwanda, Imana ibongerere Impano. Well, mwatubwiye uburyo yandura, nuburyo bwo kwitwaramo igihe wabonye ibimenyetso ariko ntimwasobanuye neza ibimenyetso byayo cg icyakubwira ko koko ushobora kuba wafashe na genital warts. It is so scaring disease. Imagine having that shit in one's mouth


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND