RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Aristide

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/09/2017 9:01
3


Aristide ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, iri zina ryadutse ahagana mu kinyejana cya 5 mbere ya Yezu, iri zina kandi ryarushijeho kumenyekana ubwo mu kinyajana cya 2 habagaho umutagatifu Aristide. Iri zina risobanura “uruta abandi” (The best).



Imiterere ya ba Aristide

Aristide aracecetse kandi akunda guhangayikishwa n’ibintu bitandukanye, abangamirwa no kuba ari kumwe n’abantu benshi agomba kuganira nabo kandi batamenyeranye. Ntazi kugaragaza amarangamutima ye, yaba ababaye cyangwa yishimye. Agira icyizere kiringaniye, usanga ibintu byinshi abibonera mu ndorerwamo yo kuba bitaba byiza.

Ntakunda guca imana ku bintu adafitiye gihamya, ni umuhanga kandi yizera ko kugira icyo ugeraho biterwa n’imbaraga ubishyiramo bitari amahirwe. Agira uko agenda kandi kumenyerana nawe ntibyoroshye kuko ntiyiyoroshya ngo yisange ku bantu cyangwa atume bo bamwisangaho. Ashobora kuba umuntu bitoroshye kwemeza, yanga guhushura kandi akunda umutuzo.

Ntapfa kurekura, ibyo bituma amenya kuzigama. Atera imbere buhoro buhoro mu buzima nyamara bikarangira abigezeho, ntabangamirwa no kuba yakora umwuga umwe ubuzima bwe bwose. Nta dushya twinshi ajya atekereza, akunda ubusitani, yanga ahantu hari abantu benshi ndetse n’urusaku, usanga akenshi Aristide akunda kuba ari wenyine mu mutuzo. Akunda kwitegereza ibintu byose ndetse no kubitekerezaho cyane.

Iyo akiri umwana, Aristide akunda guhangayika cyane kandi akaba umwana uhorana ubwoba. Bisaba ko aba afite ababyeyi bamutera akanyabugabo. Si ngombwa kumwihutisha mu byo akora kuko ni umwana ukora ibintu byose gahoro. Ahitamo imikino isaba kwikinana kurusha imuhuza n’abandi bana.

Aristide yishimira kuba mu rugo rwuzuyemo ubwumvikane, amahoro ndetse n’umutuzo. Ashaka ibintu bikozwe neza cyane. Ashimishwa no kuba afite umukunzi, bimuha icyizere cy’ibyishimo birambye. Ni umugwaneza, akunda akazi ko mu rugo ndetse aba yumva igihe yagize umufasha yajya amufasha mu nshingano z’urugo. Mu mirimo yifuza gukora harimo ubucuruzi bushingiye ku muryango, imideli. Amategeko, ubuganga n’ibijyanye n’ibidukikije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyizibyose Aristide1 year ago
    nukuri pe nsanze aribyo byox bindanga kbx
  • Aristide NIYONKURU2 months ago
    Vyose mwavuze ndabihamya cane
  • UWIMFURA ISHIMWE ARSTIDE2 months ago
    NUKURI PE NSANZE NANGE ARIKO MEZE





Inyarwanda BACKGROUND