RFL
Kigali

Kansiime, Wizkid, Diamond n’abandi barimo abanyarwanda 3 bari mu banyafurika bato 100 bavuga rikijyana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2017 13:17
1

Buri mwaka umuryango Young Africa Awards, usohora urutonde rw’abanyafrika bato 100 bavuga rikijyana. Ku rutonde rw’uyu mwaka wa 2017 rwashyizwe hanze n’uyu muryango harimo abanyarwanda batatu.



Bamwe mu bantu b’ibyamamare muri Afrika barimo Anne Kansiime, Wizkid, Diamond Platnumz, Ali Kiba, Davido, Sadio Mane ukinira Liverpool ni bamwe mu bantu 100 bari ku rutonde rw’uyu mwaka rw’abanyafrika bato 100 bavuga rikijyana (100 Most Influential Young Africans).

Abanyarwanda batatu bagaragaye kuri uru rutonde rw’uyu mwaka ni: Jean Bosco Nzeyimana, Nancy Sibo na Sonia Mugabo. Aba bose uko ari ijana bari hagati y’imyaka 15 na 36 y’amavuko bakaba baturuka mu bihugu 28 byo muri Afurika.

Ibigwi by’abanyarwanda batatu bari ku rutonde rw'uyu mwaka

Nzeyimana Jean Bosco ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko azwi nk’uwashinze ikigo ‘Habona Ltd’ gikusanya imyanda ikabyazwamo ibicanwa bitangiza ibidukikije. Mu mwaka wa 2015 yahuye na Barack Obama muri gahunfa ya ba Rwiyemezamirimo barangirije amashuri muri Amerika. Nkuko tubikesha Igihe, uyu Nzeyimana yanahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame gihabwa urubyiruko rufite icyo rwagezeho kizwi ku izina rya “Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA) Awards.


Jean Bosco Nzeyimana ari mu rubyiruko rwo muri Afrika ruvuga rikijyana

Nancy Sibo na we uri mu rubyiruko 100 rwo muri Afrika ruvuga rikijyana, mu mwaka wa 2015 yatoranyijwe mu bantu 60 bakiri bato baturuka mu bihugu byose bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Common wealth), bagize uruhare mu kuzana impinduka mu ngeri zinyuranye, nk’ubuzima, uburezi, uburinganire, ibidukikije, kuringanira ku bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubundi bunyuranye, bagenewe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Sibo Nancy

Sino Nancy umunyarwandakazi uri mu rubyiruko rwa Afrika ruvuga rikijyana

Sonia Mugabo waje ku mwanya wa 87 w’uru rutonde, ni umunyarwandakazi w’umunyamideli ubimazemo igihe. Afite inzu y’imideli izwi nka SM ikora imideli itandukanye yaba imyambaro y’abagabo ndetse n’iy’abagore. Mugabo w’imyaka 27 umwaka ushize yafunguye iduka rishya ry’imideli muri Marriot Hotel.

Sonia Mugabo umunyarwandakazi uri mu rubyiruko rwa Afrika ruvuga rikijyana

Image result for Anne Kansiime amakuru

Umunyarwenya Anne Kansiime na we ari kuri uru rutonde

Image result for Diamond amakuru

Diamond na we yaje ku rutonde rw'uyu mwaka

TOP100

Abanyafrika 100 bakiri bato bavuga rikijyana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emma3 years ago
    Yiweeeeeee Nancy???? Ndamuzi kera ari umuhanga kubiii yiga bon conseil ari akana!!! Congz rwose


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND