RFL
Kigali

Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta kandi mfite icyizere ko bizacamo, si umunyarwanda-Meddy

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2017 7:03
1


Umuhanzi Meddy kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda, nyuma yo kubazwa aho ahagaze mu rukundo nk’umuhanzi ukunze kuririmba indirimbo z’urukundo, yatangaje ko atari mu rukundo, gusa ngo afite umukobwa arimo gutereta.



Meddy yavuze ko uyu mukobwa ari gutereta yizeye ko bizacamo akamubera umukunzi. Abajijwe uyu mukobwa uwo ari we, Meddy yirinze kumutangaza izina, gusa ahishura ko atari umunyarwandakazi ahubwo ko ari umukobwa utuye muri Amerika, akaba yaramukundiye ko ari umuntu ucisha macye. Aganira na KT Radio, Meddy yagize ati:

Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika! Si umunyarwanda. Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, ni yo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make.

Image result for Umuhanzi Ngabo Meddy amakuru

Meddy ngo akunda abakubwa batari ibyamamare

Mu minsi ishize Meddy yatangarije Radio Rwanda nta mukunzi afite, gusa atangaza ibintu by’ingenzi umukobwa uzamubera umukunzi agomba kuba yujuje. Mu byo Meddy yatangaje yavuze ko adashobora gukundana n’umukobwa w’icyamamare ahubwo ko akunda umukobwa udashyira ubuzima bwe hanze nko ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati:

Hari igihe uba udafite umukunzi ariko wenda ushaka kubishyira mu nzira, kuba umuntu yaba Girlfriend wawe, rero iyo uri muri icyo gihe biragoye gusubiza icyo kibazo wambajije, uba uri mu nzira ariko utarabigeraho (ndacyatereta n'ubwo iri jambo risekeje). Umukobwa nkunda ni umukobwa wiyubashye, wiha agaciro, umukobwa udakunda abantu cyane (udakundana kenshi), umukobwa udakunda gushyira ubuzima bwe hanze (ku mbuga nkoranyambaga). Nkunda abakobwa biyubashye kandi babitse ibyabo mo imbere badakunda kumenyekanisha ibyo barimo cyangwa bakora. Nkunda abakobwa bagira ikinyabupfura, ntabwo ntoranya, kuri njyewe nta nzobe, nta gikara. Sinibona nakundanye n’umuririmbyikazi,.... Kuri njye nashimishwa n’umuntu ukora ibitandukanye n’ibyo nkora.

Ku bijyanye nuko yasanze umuziki nyarwanda umeze nyuma y’imyaka 7 yari amaze yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy avuga ko umuziki nyarwanda wateye imbere bitewe n’impano nshya zavutse. Meddy avuga ko mu myaka micye cyane nk'ibiri gusa, umuziki w’u Rwanda uzaba ukomeye cyane muri Afrika. 

Image result for Umuhanzi Ngabo Meddy aririmba amakuru

Meddy yaboneyeho gusaba abahanzi kujya bamamaza umuziki wabo, bakabikora mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ndetse ahamagarira n’abafana kujya bateza imbere abahanzi bakagura ibihangano byabo. Mu kiganiro 'Evening Crooze Show' cya KT Radio Meddy yabajijwe impamvu uruhu rwe rutahindutse mu myaka 7 amaze aba muri Amerika, na cyane hari abagaruka mu Rwanda uruhu rwabo rwarahindutse, asubiza iki kibazo muri aya magambo “Jye sinjya mpinduka cyane mu by’ukuri. Nisiga kwa kundi. Ubundi wenda ibiryo nibyo byahindutseho gato. Nagerageje gukomeza kuba uwo ndiwe.”

Twabibutsa Meddy yageze i Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017 aho yaje mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 gitegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig (Mitsingi). Ikigitaramo giteganyijwe kubera i Nyamata tariki 2 Nzeri 2017, kwinjira akaba ari ibihumbi icumi (10000Frw) ku bantu bazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse na (15000Frw) ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Blinky Bill uzaba aturutse muri Kenya. Byitezwe ko imiryango y'ahazabera iki gitaramo izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba.

meddy

Igitaramo Meddy yatumiwemo

REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARI AGEZE I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kasy6 years ago
    Yego bro ntampamvu yo kwiteza aba bakobwa baraha hanze batiyubaha nagato





Inyarwanda BACKGROUND