RFL
Kigali

Umuraperi Deo yashyize hanze indirimbo nshya irimo ubuhanuzi buvuga ko imperuka igiye kuba-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/08/2017 12:00
0


Umuraperi Deo Imanirakarama wo muri ADEPR yashyize indirimbo nshya irimo ubuhanuzi ngo yahawe n’Imana buvuga ko imperuka igiye kuba, Imana igahemba abakoze neza, abakoze ibyangwa n’Imana bagahanwa.



Aganira na Inyarwanda.com, Deo Imanirakarama yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo 'Ndaza vuba' yagikuye muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe 22:12 harimo amagambo avuga ko Yesu agiye kuza. Nyuma y’aho ngo yagiye mu masengesho, Imana imubwira ko imperuka igiye kuba. Yagize ati:

Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ‘Ndaza vuba’ nakigize mbikuye mu ijambo ry'Imana yanshizemo riboneka mu gitabo cy'ibyahishuwe 22:12 havuga ngo "Dore ndaza vuba nzanye ingororano kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiranye n'ibyo yakoze“. Ngiye gusenga Imana iratubwira njye n’abandi twari kumwe ngo tubwire abantu ko Yesu aje vuba azanye ingororano ngo agororere buri muntu ibikwiriye ibyo yakoze, kandi ko aje kuvangura intama mu ihene.

Image result for Umuraperi Deo Imanirakarama

Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yagikuye muri Bibiliya

Ubuhanuzi ngo yahise abuhuza n’ibyo yasomye muri Bibiliya

Nagerageje kubihuza na Bibiliya nyobowe n'umwuka w'Imana  mvugamo n’amagambo aboneka muri Matayo 24:5, havugwamo ibimenyetso bibanziriza kuza Kwa Yesu. Ibyo bimenyetso byose byarasohoye. Imana yongeye kuvuga ko   Malayika uvuza Impanda ageze ku bicu , koko ni ukuri Yesu araje guhemba no guhana abanyabyaha bihane n’abasenga babe maso amazi ntakiri ya yandi. Deo Imanirakarama

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDAZA VUBA' YA DEO

Deo Imanirakarama yabwiye Inyarwanda ko mu mishinga afite harimo igitaramo azakorera i wawa muri gahunda yo gutangariza abantu ko imperuka igiye kuba bityo agahamagarira abantu guhungira mu Mana bakava mu byaha. Muri iryo vugabutumwa ngo azaba ari kumwe na bagenzi be b’abaririmbyi, abapasiteri n’abandi. Yagize ati;

Imishinga ya vuba, hari Tour yitwa Hunga udapfa concert ngiye gutegura izatangirira i wawa ndi kumwe na bamwe mu ba gospel rappers n’abandi bahanzi, n’abapasiteri ,aho nzajya mvuga ubuhamya nuko Yesu yampinduye,tukaririmba n’ijambo ry'Imana rikavugwa.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDAZA VUBA' YA DEO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND