RFL
Kigali

Sibomana Abouba ashobora gukurikira Ombolenga muri APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2017 8:34
0

Sibomana Abouba Bakary wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko ashobora gusinya muri APR FC akajya gufatanya na Imanishimwe Emmanuel usanzwe akina kuri uyu mwanya.Sibomana usanzwe ari mukuru wa Ombolenga, yavuye muri Rayon Sports agana muri Gormahia FC muri Kenya nyuma aza kugaruka muri Rayon Sports aho yaje kugirira imvune akabagwa.

Nyuma yo gukira ikibazo cy’imvune, Rayon Sports yamweretse ko itamufite mu mishinga y’ejo hazaza kuko itigeze inamushyira ku rutunde ntakuka rw’abakinnyi 25 bazakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Sibomana Abouba aje muri APR FC yaba aje gutanga akazi kuri Imanishimwe Emmanuel wari usigaye kuri uyu mwanya ari wenyine nyuma y'igenda rya Rutanga Eric wagannye muri Rayon Sports nyuma y'umwaka w'imikino 2016-2017.

Sibomana Abouba ubwo Rayon Sports yakinaga na FC Amagaju mu mikino yo kwishyura muri shampiyona 2017-2018

Sibomana Abouba ubwo Rayon Sports yakinaga na FC Amagaju mu mikino yo kwishyura muri shampiyona 2017-2018

Ombolenga  Fitina we yamaze gusinya imyaka ibiri muri APR FC aho aje gusimbura Rusheshangoga Michel wagiye muri Singida United

Ombolenga  Fitina we yamaze gusinya imyaka ibiri muri APR FC aho aje gusimbura Rusheshangoga Michel wagiye muri Singida United

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND