RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Sabine

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/08/2017 16:12
2


Sabine ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki gusa rikunze gukoreshwa n’abakoresha ururimi rw’ikigereki. Iri zina risobanura ngo “Umugore ukomoka mu bwoko bw’abasabine”. Amateka avuga ko ubwoko bw’aba Sabine bari bataliyani bagiye bakurwamo abagore n’abaromani bakabigarurira bagamije kwagura abaturage babo. Uyu munsi kandi



Imiterere ya ba Sabine

Sabine ni umuhanga, akunda gutegeka kandi arakazwa n’ubusa gusa agira ikinyabupfura kandi akoroshya ubuzima. Agira ibisa nk’ubwibone cyangwa kwirata, akunda abantu bakomeye kandi akigirira icyizere cyinshi. Agira inzozi ziremereye kandi amaso ye aba ayerekeje cyane ku bukire. Ibyo byiyumviro nibyo bimutera gukorana umwete ndetse agahora ashaka ibyisumbuye kubyo asanganwe.

Yanga kwicara ubusa igihe kinini kuko akunda guhora afite akazi ahugiyeho. N’ubwo akunda gukora, umusaruro abona iyo uwurebye utanga n’imbaraga aba yashyize mubyo akora, agira akavuyo kandi agira ibitekerezo byinshi icyarimwe bikivanga. Ni umunyamatsiko kandi aba ashaka kumenya ibintu byose icyarimwe. Ashobora gutangira ikintu akagarukiramo hagati agatangira ikindi bityo bityo. Akunda impinduka ndetse ahora ashakisha umuntu bazahuza.

Akunda ubwisanzure ndetse akunda cyane ibijyanye no guharanira uburenganzira bw’abagore, agira igikundirondetse akunda ubuzima bworoshye. Iyo akiri umwana, Sabine akunda ko ibyo ashaka byose biboneka kandi akaba umwana ufite udukosa twa hato na hato, agira ishyari kandi ntarekura utwo afite. Ni byiza kumutoza gusangira n’abandi akiri muto kugira ngo adakura yirebaho gusa. Ashimishwa no kwitabwaho, yifuza ko aho ageze hari abantu ari we bahanga ijisho.

Bityo bituma yiyitaho cyane akambara neza cyane cyane ahitamo imirimbo ihenze. Ashobora guhitamo umukunzi akurikije uburemere bw’icyo ari cyo mu bantu, ibyo atunze n’ibindi nk’ibyo. Gusa Sabine yifuza kugira umuryango mwiza kurusha ibindi byose. Ashimishwa no kuba umugore ushoboye inshingano, gutemberana n’umuryango we ndetse no gukomeza gutera imbere nawo.

Mu mirimo yifuza gukora harimo ibifite aho bihuriye n’icungamari, ubucuruzi, iby’amabanki ndetse n’ibijyanye n’ubwiza (esthetics)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntirandekura Jimmy 3 years ago
    Sabine na saburine Nik,imwe
  • Ndayizeye Sabin7 months ago
    Byiza cyane Kuba mudusobanurira amazina muzadushakire ibindi kuri ba Sabin





Inyarwanda BACKGROUND