RFL
Kigali

MU MAFOTO 80: Hogejwe imodoka mu gufasha umwana Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko haboneka asaga 2,000,000Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/08/2017 19:15
2


Gasana Sheja ni umwana w’umuhungu w’imyaka 3 y’amavuko umaze imyaka ibiri afite uburwayi bukomeye bw’ikibyimba afite mu bwonko. Ku cyumweru gishize habaye igikorwa cyo gufasha umuryango we haboneka asaga miliyoni ebyiri.



Nkuko Se wa Sheja, Gasana Vincent yabitangarije Inyarwanda.com, uyu mwana yavurijwe mu bitaro bitandukanye birananirana, ubu hakenewe ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 21 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo babashe kujya kumuvuriza mu bitaro byo mu Buhinde, gusa umuryango we nta bushobozi ufite bwabona aya mafaranga.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017 i Remera kuri AZ Washing bay habereye igikorwa cy'urukundo cyo koza imodoka, amafaranga avuyemo ahabwa umuryango wa Sheja. Igitekezo cyo koza imodoka cyazanywe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) bwiyambaza abantu bafite umutima wo gufasha uyu mwaka Sheja.

Sheja

Sheja hamwe na nyina

Muri iki gikorwa cy’urukundo cyo koza imodoka, koza imodoka imwe byari amafaranga ibihumbi 10 y’amanyarwanda, umuntu wese wogerejwe imodoka akaba ari yo mafaranga yishyura, gusa hari n’abagiye batanga arenze kuri ayo mu rwego rwo gufasha Sheja kugira ngo umuryango we ubone ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika. Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ev Uwagaba Caleb umwe mu itsinda ryateguye iki gikorwa,yavuze ko ikigikorwa cyo koza imodoka cyabonetsemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri (2,005,260Frw), gusa ngo hari n’abandi bakomeje kwitanga.

Mu bitabiriye iki gikorwa cyo koza imodoka harimo na bamwe mu byamamare hano mu Rwanda aho twavugamo Aime Uwimana, Anita Pendo, Olivier Kavutse, Aline Gahongayire, Tonzi n’umugabo we Alpha, Clapton (Kibonge), Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Albert Niyonsaba, Tumusiime Juliet n’abandi banyuranye. Hari kandi bamwe mu bakobwa bari muri Miss Rwanda 2017 nka; Miss Aisha Mutesi, Miss Simbi Fanique igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2017, Miss Shimwa Guelda igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017 n’abandi.

Hari gutegurwa n’igitaramo cyo gufasha uyu mwana Sheja

Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro cya Gospel cyitwa RTV Sunday Live yabwiye Inyarwanda ko bari gutegura igitaramo cyo gushyigikira umuryango wa Sheja kugira ngo haboneke amafaranga yo kuvuza uyu mwana umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko. Yagize ati: "Turimo kumutegurira igitaramo cyo kumufasha, turi kuvugana na Ambassadors of Christ, Kingdom of God Ministries n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye hano mu Rwanda nka Patient, Gaby, Aline Gahongayire n’abandi.“

Hari ubundi buryo wakoresha mu gufasha Sheja

Hari ubundi buryo bwo gufasha Sheja, aho ushobora gukoresha Mobile money  ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.

MU MAFOTO REBA UKO IKI GIKORWA CYO KOZA IMODOKA CYAGENZE

Sheja

Aline Gahongayire ni we wabimburiye abandi mu koza imodoka

Together For Sheja

Miss Shimwa Guelda ari mu bantu bogeje imodoka nyinshi

Together For Sheja

Miss Guelda yari ameze nk'ufite ubunararibonye mu koza imodoka

Together For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For Sheja

Ababyeyi ba Sheja

Together For Sheja

Ronnie asuhuza ababyeyi ba Sheja

Sheja

Uyu mugabo witwa Sudi wambaye ikote ry'umukara yazanye imodoka ye avuga ko niyozwa na Patient Bizimana ari bwishyure amadorali 200, gusa Patient ntabwo yabonetse,... yishyuye ibihumbi 10 abandi barayoza

Together For Sheja

Egidie Bibio ukora kuri Televiziyo y'u Rwanda na we yogeje imodoka

Together For Sheja

Together For Sheja

Together For ShejaTogether For Sheja

Miss Aisha Mutesi hamwe na Miss Guelda

Together For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For Sheja

Miss Guelda ari mu bakiraga abazanye imodoka ngo zozwe

Together For Sheja

Miss Guelda hamwe n'umushoferi,......'Mwaduha imodoka yanyu tukayibogereza mukishyura ibihumbi 10 amafaranga avuyemo tukayafashisha umwana witwa Sheja urwaye ikibyimba mu mutwe?'


Together For Sheja

Olivier na Florent Ndutiye ba Tv10 na bo bari bahabaye

Together For Sheja

Olivier Kavutse yashakaga ko imodoka ye yozwa na Patient Bizimana akishyura amadorali 100, birangira ayiyogereje kuko Patient atabashije kuhagera

Together For ShejaTogether For Sheja

Kavutse mu gikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja

Together For Sheja

Ronnie ni we wayoboye iki gikorwa

Together For Sheja

Aime Uwimana yafashe umwanya we ajya i Remera koza imodoka kubwa Sheja

Together For Sheja

Batangariye uburyo Aime Uwimana yogeje imodoka akayirangiza nta wundi umufashije

Together For Sheja

Aba bakozweho cyane kubona Aime Uwimana arimo koza imodoka

Together For Sheja

Musoni Benjamin umwe mu bayobozi ba Moriah Entertainment

Together For ShejaTogether For Sheja

Eddy

Eddie Mico yahisemo koza imodoka ifite ibara risa nk'umupira yari yambaye

Togeth

Uwera Karen ni umwe mu bogeje imodoka

Juliet Tumusiime

Juliet Tumusiime wa Royal Tv yari amaze iminsi arwaye ndetse ntiyanakoze ku Cyumweru mu kiganiro Power of Praise, ariko ku mugoroba yarihanganye yifatanya n'abandi mu gikorwa cy'urukundo cyo koza imodoka kubwa Sheja

Together For Sheja

Miss Fanique na we yogeje imodoka 

Together For ShejaTogether For Sheja

Birumvikana aba bakobwa ntibari kuhava badafashe ka 'Selfie'

Together For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For Sheja

Bamwe mu bari muri Miss Rwanda 2017 batanze umusanzu muri iki gikorwa

Together For Sheja

Bafashe ifoto y'urwibutso

Together For Sheja

Intero yari #Together For Sheja,.. twese hamwe dufashe Sheja

Together For Sheja

Together For Sheja

Dj Shawn (Kuteesa Samuel) ni we wavangavangaga imiziki mu gususurutsa abari koza imodoka

Together For ShejaTogether For Sheja

Miss Aisha Mutesi iki gikamyo yari akimereye nabi

Together For Sheja

Iyi modoka ni Fanique wayogeje wenyine

Together For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For Sheja

Fiacre Nemeyimana umwe mu bari mu itsinda rikurikirana iki gikorwa

Together For Sheja

Mc Philos

Umuhanzi Albert Niyonsaba na Mc Philos nabo bogeje imodoka

Together For Sheja

Umuhanzi Arsene Tuyi mu gikorwa cyo koza imodoka

Together For Sheja

Nubwo akuriwe Anita Pendo yarihanganye ajya koza imodoka kubwa Sheja

Anita Pendo

Anita Pendo yari yabwiye inshuti ze ko adashobora gucikanwa n'iki gikorwa cy'urukundo

Together For Sheja

Fiacre Nemeyimana (ibumoso) hamwe na Caleb Joseph Uwagaba (iburyo) wahoze ari umujyanama wa Papa Emile bari abahuzabikorwa b'iki gikorwa

Together For ShejaTogether For ShejaTogether For ShejaTogether For Sheja

Arsene Tuyi ni umwe mu bogeze imodoka nyinshi

Together For Sheja

Serge Iyamuremye nawe yogeje imodoka

Together For ShejaTogether For ShejaTogether For Sheja

Clapton yogeje imodoka,... yanaririmbye indirmbo nk'eshatu

Regis Hat

Umuraperi Regis Hat ni umwe mu bogeje imodoka kubwa Sheja

Together For Sheja

Tonzi n'umugabo we Alpha bahageze ku mugoroba bafatanya koza imodoka

Together For Sheja

Together For Sheja

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yitabiriye iki gikorwa cy'urukundo afatanya n'abakitabiriye kuramya no guhimbaza Imana, uyu bari kumwe ni Miss Shimwa Guelda 

Together For Sheja

Columbus yaririmbiye abitabiriye iki gikorwa 

Together For Sheja

Ba Nyampinga bacinye umudiho

Sheja

AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Faustin6 years ago
    Biratangaje kdi biranababaje kuba muri bya byamamare byinaha byirirwa byivuga ibigwi ntanumwe wahagaragaye koko? Imana ihe imigisha ba Miss bacu n'abandi bose bagize umutima w'impuwe,Pendo we uzabyare uheke rwose urabikwiye.
  • Good6 years ago
    Ni Byiza cyane...Mwakoze igikorwa cyiza pe.....Imana ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND