RFL
Kigali

Itsinda rya Active rigiye kwerekeza i Burayi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2017 9:01
0


Muri iyi minsi abahanzi b’Abanyarwanda ni bamwe mu bari kwifashishwa mu bikorwa byo gususurutsa abanyarwanda n’inshuti zabo batuye ku mugabane w’Uburayi, hagiyeyo abahanzi banyuranye gusa kuri iyi nshuro abatahiwe ni itsinda rya Active rigomba kwerekeza mu Bubiligi.



Ibi byatangajwe na Daddy de Maximo uri gutegura ibikorwa bya Kigali International Fashion Week Europe aho yatangaje ko muri ibi birori abahanzi bazasusurutsa abazabyitabira ari Daniel Ngarukiye umuvuzananga w’Umunyarwanda usanzwe uba mu Bufaransa uzafatanya n’itsinda rya Ingangare ndetse na Active Group bazaba bavuye mu Rwanda.

Tukimara kumenya aya makuru twashatse kumenya niba koko ari impamo bituma tuvugana na Tizzo umwe mu bagize itsinda rya Active, aduhamiriza ko ari bagiye kwerekeza i Burayi. Yagize ati”Turacyaganira ariko hari ibyo twamaze kumvikana ndumva ntakabuza tuzajyayo,...”

activeActive bazerekeza i Burayi basangayo Daniel Ngarukiye na Ingangare group bazafatanya muri iki gitaramo

Aba bahanzi bazerekeza i Burayi muri iki gitaramo kizabera mu Bubiligi tariki 24-25 Ugushyingo 2017 aha bakazahurira n’abanyamideri 11 bamaze kwemeza ko bazamurika imideri yabo muri iyi Kigali International Fashion Week igiye kubera bwa mbere mu Bubiligi, aribo;

1. Murorunkwere Sandrine
2.Uwamahoro Delphine
3. Muhire Patrick
4. Cynthia Rupari
5. Umurerwa Josette & Nancy W Zeller
7. Sandrine Ashimwe
8. Hakym Reagan
9. Uwase Fatia
10. Bernadette Umunyana
11. Dady de Maximo Mwicira-Mitali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND