RFL
Kigali

Etincelles FC ikomeje imyitozo yitegura gucakirana na APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2017 14:13
0


Ikipe ya Etincelles FC ibarizwa mu karere ka Rubavu ikomeje imyitozo yitegura gucakirana na APR FC mu mikino y’irushanwa ryateguwe n’aka karere ku bufatanye bukomeye bw’umuryango wa FPR Inkotanyi. Ruremesha Emmanuel utoza iyi kipe avuga ko bazakora ibishoboka nubwo ngo bigoye bitewe n’uburyo riteguye.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma y’imyitozo y’uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017, Ruremesha yavuze ko iri rushanwa ari ryiza ku batoza bose kuko rizabafasha kureba urwego abakinnyi bariho gusa kandi ngo riragoye kuko ikipe izajya itsindwa rimwe ikavamo.

“Ni irushanwa urumva ni ugutsindwa rimwe ukavamo. Tuzakina ariko nta kutworohereza birimo. Irushanwa biba bisa ko ukina igihe kinini ariko iri ni ugutsindwa rimwe ukavamo. Iyo ukinnye n’ikipe nka APR FC bihita bikwereka urwego uriho ukaboneraho gukosora naho ubundi kuri njye mbona nya kintu bizadufasha kinini mu gihe twaba dutsinzwe bigitangira”. Ruremesha Emmanuel

Etincelles FC iri gukoresha abakinnyi barimo abashya benda gusinya amasezerano n’abari kwerekana icyo bashoboye (Trials), izaba yakira APR FC kuwa Kane tariki 31 Kanama 2017 kuri sitade Umuganda saa kumi n’ebyiri (18h00’). Muri iri rushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu bafatanyije n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, amakipe yamaze kwemeza ko azitabira ni; Etincelles FC, AS Kigali, APR FC, Kabasha FC (DR Congo), FC Marines na Virunga FC (DR Congo).

Iyi mikino izatangira kuri uyu wa kane tariki 31 Kanama 2017 kuzageza kuwa 2 Nzeli 2017 ibera kuri sitade Umuganda aho biteganyijwhe ko hazajya hakinwa imikino itatu ku munsi (13h00, 15h00’ na 18h00’).

Etincelles FC biruka

Etincelles FC biruka 

Ruremesha Emmanuel ategura ikibuga cy'imyitozo

Ruremesha Emmanuel ategura ikibuga cy'imyitozo

Baraka Hussein umutoza wungirije

Baraka Hussein umutoza wungirije 

Ni imyitozo yitabiriwe n'abakinnyi 26

Ni imyitozo yitabiriwe n'abakinnyi 26

Gikamba Ismael ukina hagati muri Etincelles FC

Gikamba imbere ya Farouk Ruhinda

Gikamba Ismael ukina hagati muri Etincelles FC

Imyitozo y'abanyezamu

Imyitozo y'abanyezamu 

Sibomana Alafat baguze mu Amagaju FC

Sibomana Alafat baguze mu Amagaju FC

Akayezu Jean Bosco bita Welbeck  wahoze muri Police FC

Akayezu Jean Bosco bita Welbeck wahoze muri Police FC

Mbonyingabo Regis

Mbonyingabo Regis 

Ruremesha Emmanuel

Ruremesha Emmanuel

Ndagijimana Ewing myugariro wa Etincelles FC

Ndagijimana Ewing myugariro wa Etincelles FC

Mbonyingabo Regis hasin abuza inzira Akayezu Jean Bosco

Mbonyingabo Regis hasi abuza inzira Akayezu Jean Bosco

Akayezu Jean Bosco yashimwe na Ruremesha ku buryo isaha n'isaha yasinya imyaka ibiri muri Etincelles FC

Akayezu Jean Bosco yashimwe na Ruremesha ku buryo isaha n'isaha yasinya imyaka ibiri muri Etincelles FC

Sibomana Alafat baguze mu Amagaju FC akurikira umupira

Sibomana Alafat baguze mu Amagaju FC akurikira umupira

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND