RFL
Kigali

Gisa Stevo yashyize hanze amashusho ya 'Turahuza' yahimbiye abakundana bahura n'ibibazo mu miryango-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/08/2017 11:24
1


Umunyamakuru ndetse akaba n'umuhanzi Gisa Stevo wamenyekanye cyane ku ma Radio Salus na Flash Fm mu biganiro by'imikino n'imyidagaduro ariko kuri ubu akaba ari kubarizwa i Burundi, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Turahuza' yahimbiye abakundana ariko bahura n'ibibazo byo mu miryango.



Mu magambo ari muri iyi ndirimbo yumvikanamo imitoma myishi abwira umuntu bashobora kuba bakundana ariko kandi byumvikana ko harimo ubutumwa by'umwihariko agenera abantu baba mu rukundo ariko abantu benshi batabiha umugisha cyangwa ngo bagaragaze ko bishimiye urukundo rwabo.

Nk'uko Gisa Stevo yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo ye 'Turahuza' yavuze ko yagize iki gitekerezo bigendeye ku byakunze kuba mu miryango yo hambere aho wasangaga umukobwa cyangwa umuhungu yanzwe n’umuryango bitewe n'impamvu zo kuba ashobora gukunda uwo batifuza. Yagize ati:

Ni indirimbo nanditse ngendeye ku bikunze kubaho mu buzima bwa buri munsi ugasanga rimwe na rimwe urukundo rw’abantu babiri hari abashaka kurwinjiramo kandi utanazi uko bahuye nuko babanye bityo bigakurura amakimbirane ariko abakundana bo ugasanga bimereye neza banabwirana utugambo twiza twubaka ndetse akenshi ugasanga birangiye bubakanye kandi bitarahabwaga umugisha.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TURAHUZA' YA GISA STEVO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yvan6 years ago
    thx musaza Gisa ndagufana!imeshakuwa ngumu





Inyarwanda BACKGROUND