RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yashyize hanze indirimbo nshya ‘Biramvura’ ikubiyemo ubuhamya bw’uko yakiriye agakiza-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2017 9:02
1


Umuhanzi Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo ‘Arampagije’ n’izindi zinyuranye, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Biramvura’ ivuga ku buhamya bw’uko yakiriye agakiza nkuko yabitangarije Inyarwandda.com.



Serge Iyamuremye ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati: “Ubwo ni ubuhamya bwanjye, nagerageje kuririmba uko nakijijwe nubwo ntabashije kuririmba byose uko byagenze ngo nkizwe ariko naririmbyemo bike.”

UMVA HANO ‘BIRAMVURA’ INDIRIMBO NSHYA YA SERGE IYAMUREMYE

"Wandemanye umutima ukuramya uwuzuza Umwuka wawe uyu munsi ibimvamo biramvura, bigatembera ku bwoko bwawe bigahembura imitima, ubwo ni ubuntu nagiriwe nawe, ibimvamo biramvura. Nkiri mu nda cya gihe ntaravuka bwa kabiri ntaramenya ubuntu bwawe, numvaga abakuramya simbimenye. Nasobanukiwe neza ko icyo naremewe ari ukukuramya, umutima wanjye urabihamya, ibimvamo biramvura. Sinkiri umunyamahanga ukundi amaraso yawe yarancunguye, ndi umwe mu bwoko bwawe, ibya kera byarashize, njye nzahora nshima" Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Serge.

Image result for Serge Iyamuremye amakuru

Umuhanzi Serge Iyamuremye

UMVA HANO ‘BIRAMVURA’ INDIRIMBO NSHYA YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange Ange6 years ago
    Nice song Serge..Keep it up.. yoo amagambo yayo rwose aravura.





Inyarwanda BACKGROUND