RFL
Kigali

Anita Pendo, Gahongayire na Aime ni bamwe mu bogeje imodoka, nawe inkunga yawe irakenewe Sheja akavurwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/08/2017 9:40
13


Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017 i Remera kuri AZ Washing bay habereye igikorwa cy'urukundo cyo koza imodoka, amafaranga avuyemo agahabwa umuryango wa Sheja umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko. Aline Gahongayire ni we wabimburiye abandi mu koza imodoka.



Sheja ni umwana w’imyaka 3 y’amavuko umaze imyaka ibiri afite uburwayi bukomeye bw’ikibyimba afite mu bwonko. Yavurijwe mu bitaro bitandukanye birananirana, ubu hakenewe ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika kugira ngo abashe kujya kwivuriza mu Buhinde kandi umuryango we nta bushobozi ufite bwabona aya mafaranga.

Mu rwego rwo gutera inkunga umuryango wa Sheja kugira ngo ubashe kujya kumuvuza mu Buhinde, uyu munsi ku Cyumweru i Remera kuri AZ Washing Bay hari kubera igikorwa cyo koza imodoka kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Twabibutsa ko koza imodoka imwe ari amafaranga ibihumbi 10 y’amanyarwanda, umuntu wese uzogerezwa imodoka ni yo mafaranga azishyura, gusa ushobora no kuyarenza mu rwego rwo gufasha Sheja.

Hari ubundi buryo wakoresha mu gufasha Sheja

Hari ubundi buryo bwo gufasha Sheja, aho ushobora gukoresha Mobile money  ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.

Batangiye koza imodoka,... na we ushobora kuhagera ugafasha Sheja

Biteganyijwe ko iki gikorwa kiri bwitabirwe n'abantu biganjemo ibyamamare hano mu Rwanda. Aline Gahongayire ni we wabimburiye abandi mu koza imodoka, nyirayo yishyura ibihumbi 10 y'amanyarwanda. Hahise haza umugabo witwa Sudi ufite imodoka ashaka ko bamwogereza, avuga ko Patient Bizimana ari we ashaka ko ayoza, ubundi akishyura amadorali ya Amerika 200. Ubu ni bumwe mu buryo buri gukoreshwa mu gukusanya amafaranga menshi ashoboka yo gufasha umuryango wa Sheja kugira ngo uyu mwana wabo avurwe.

Igikorwa cyatangiye, Mu maforo reba uko bimeze

Sheja
Aline Gahongayire yamaze koza imodoka kubwa Sheja
Tesor
Abitabiriye iki gikorwa bari gususurutswa na Tresor
Sheja
Umugabo witwa Sudi azanye imodoka ye avuga ko ashaka ko yozwa na Patient Bizimana akishyura amadorali ya Amerika 200 agahabwa umuryango wa Sheja

Together For ShejaTogether For Sheja
Umunyamakuru Delphine Uwase wa Flash Tv arimo koza imodoka
Together For Sheja
Becky
Egidie Bibio ukora kuri Televiziyo y'u Rwanda
Together For Sheja
Gahongayire na Ronnie bafata ifoto y'urwibutso
Kavutse Olivier
Iyi modoka ni iya Kavutse Olivier,...uyu mugabo arasaba Patient Bizimana ko ayoza, ubundi akishyura amadorali 100$
RTV Sunday Live
Abakora mu kiganiro RTV Sunday Live nabo bari i Remera
Aime Uwimana
Aime Uwimana mu gikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja
Together For Sheja
Miss Umuhoza Simbi Fanique mu koza imodoka
Ituze
Umuhanzikazi Ituze Nicole
Ben
Benjamin Musoni umwe mu bayobozi ba Moriah Entertainment
Together For ShejaTogether For ShejaDieudonne

Umunyamakuru Dodos ibyo gufata amakuru yabivuyemo abanza koza imodoka

Sengurebe

Umunyamakuru Sengurebe Joel bakunda kwita Meya ari kubwira abantu bataraza uko byifashe

Together For Sheja

Kubwo gufasha Sheja kugira ngo avurwe, yiyemeje koza iki gikamyo 

Together For ShejaTogether For Sheja

Olivier na Florent Ndutiye na bo barahabaye

Together For ShejaEddy

Umuhanzi Eddie Mico

Anita Pendo

Anita Pendo nubwo akuriwe yihanganye yoza imodoka kubwa Sheja

Together For Sheja

Carine Umutesi

Umuhanzikazi Carine Umutesi

Carine Umutesi

Carine, Serge Iyamuremye na Arsene Tuyi

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye mu gikorwa cy'urukundo cyo koza imodoka

Together For Sheja

Eddie Mico hamwe na Becky Rocsi wa RTV Sunday Live

Sheja





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwa26 years ago
    Imana ibahe Umugisha mwese kdi dushimire abanyamakuri n'abahanzi by'umwihariko, kdi mukomeze no yindi minsi izaza cyane cyane weekend natwe rwose tuzaza dufatanye ariko rwose Imana izabe hafi uyu muziranenge.
  • Chris cally6 years ago
    turabyishimiye cyane nukuri kuri icyo gikorwa cyurukundo! #Sheja humura kandi Imana iri mu ruhande rwawe.... God please help this young kid!
  • uwera Anitha6 years ago
    Anita Pendo uri igitangaza! Imana ikurebe ikwishimire! ubu ni ubwitange budasanzwe! stay blessed mama!
  • Umuhire Louis de gonzague6 years ago
    Yooo aba bahanzi ndetse naba stars bose baranshimishije cyane cyane Anita Pendo Imana ijye imwuzuriza imigisha mu mande zose natwe tuzakora ibindi ariko uyu mwana avurwe
  • bebe6 years ago
    iki ni igikorwa cyiza kdi cyurukundo
  • Gakwaya6 years ago
    Imana imbabarire ariko ALINE ateye nkintare pe,uwo mu gitanda wapi wapi
  • Kaka6 years ago
    Aha rero ni ho ubukristu bugaragarira, aha ni ho nka rwa rubyiruko ruherutse kugurira Masasu V8 ya 90 millions bakwiye guserukira!
  • 6 years ago
    Imana ibahe umugisha
  • Kanyandekwe John6 years ago
    umugisha mwinshi kuri bo babyitwaremo neza kuko Imana izabahemba
  • PEACE6 years ago
    KAKA#UVUZE UKURI PE IRIYA MODOKA YANDIYE MU BWONKO NKURIKIJE ABANTU BABABAYE BARI HANZE AHA, GUSA NGO IBINTU BIJYA MU BINDI GUSA ABA BO IMANA IBAHE UMUGISHA CYANE ABA BIKOZE ATARI UKWIFOTOZA GUSA
  • Fanny6 years ago
    Huuum wowe ngo ni Gakwaya uti igiki ,wihandagaza ugatuka aline gutyo, see uwagutukira mushiki wawe gutyo wumva byagenda bite ?! Aline aremye mu ishusho I y'Imana ikindi kdi ni umukozi w'Imana ari mu gikorwa cy'urukundo' impamvu rero ureba umuntu Imana yaremye ngo ayinezeze muburyo bwose ukamwandagaza gutyo ukamurebera mubyibera mu bwonko bwawe , uri umurwayi uri umutindi wo kubabarirwa.
  • musemakweli6 years ago
    mubyo mwakoze byose iki nicyo Imana itazigera yibagirwa izabafashe ubuzima bwanyu bwose kdi umugisha wayo mutagatifu uzahore kuri mwe n' ababakomokaho. Uhoraho abiteho kdi abahe amahoro muhumure umuvandimwe sheja azakira Imana izagira impuhwe kubera urukundo mumugaragarije nyuma twese tuzafatanye gushima.
  • Ntawuhigimana Claudine6 years ago
    N'uko mwanyura no munsengero kuko har'abantu bafite umutima wo gufasha ariko baba batazi amakuru cyangwa batabona umwanya wo gusoma amakuru.Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND