RFL
Kigali

Amagaju FC yatsindiye Rayon Sports i Huye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/08/2017 8:14
0


Ikipe ya Rayon Sports yari ifite gahunda yo gutambagira intara y’amajyepfo yereka abafana ibyagezweho birimo n’igikombe cya shampiyona batwaye. Imikino ibiri bakiniye muri iyi ntara, batsinze umwe aho banyagiye AS Muhanga ibitego 6-0 ariko batsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 i Huye.



Mu mukino bakinagamo n’Amagaju FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, Aman Mugisho Mukeshi na Habimana Hassan b'amagaju FC  ni bo batsinze  Rayon Sports  maze na yo itahana igitego kimwe gusa batsindiwe na Manishimwe Djabel.

Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb na Tidiane Kone ni bo batsindiye Rayon Sports ibitego 6 ku mukino batsinzemo Muhang FC.

Rayon Sports izakomeza imyitozo kuwa Mbere tariki 28 Kanama 2017 bitegura kwakira Villa SC Joggo i Kigali kuwa 2 Nzeli 2017 mu mukino wa gishuti.

Aba-Rayon Sports batuye mu majyepfo beretswe igikombe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND