RFL
Kigali

NYANZA TWATARAMYE 2017: Byari agahebuzo mu gitaramo cy'imbaturamugabo cyabereye i Nyanza – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/08/2017 1:26
1

Buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru w’Umuganura, uyu uba ari umunsi mukuru ukomeye ufite imizi mu muco gakondo w'abanyarwanda ndetse Leta itangira ikiruhuko kuri uwo munsi. Mu ijoro rimwe mbere y’uko uyu munsi ugera haba igitaramo kiswe Nyanza Twataramye. Icyabaye uyu mwaka kikaba cyanditse amateka i Nyanza aho cyabereye.



Muri uyu mwaka wa 2017 umunsi w’Umuganura washyizwe tariki 27 Kanama 2017, uyu munsi akaba ari bwo hasozwa icyumweru cyahariwe umuganura cyatangiyte tariki 20 Kanama 2017. I

Iki gitaramo cy'inkera kiswe ‘Nyanza Twataramye’  ni igitaramo gakondo aho abakitabiriye batarama bigatinda bakinikiza. Nubow n'ubusanzwe kitabirwa ariko kuri iyi nshuro bwo byari akarusho.

Ibi byagaragaye kuri uyu wa  Gatanu tariki 25 Kanama 2017  Sitade ya Nyanza aho cyabereye kuko yari yakubise yuzuye, abatuye akarere ka Nyanza bataramanye  n’abahanzi baririmbaga mu njyana gakondo babibutsa igitaramo cyahozeho no mu mateka y’u Rwanda.

Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi bakomeye nka Sophie Nzayisenga, Suzana Nyiranyamibwa, Masamba Intore, Itorero Urukerereza, n’andi matorero yo mu ntara y’Amajyepfo. Iki gitaramo kandi kitabiwe n’abayobozi bakomeye mu nzego zinyuranye ariko cyane muri Minispoc.

 REBA AMAFOTO:

UmuganuraUmuganuraHabanje kuba umutambagiro

UmuganuraAbana bigishwa imikino gakondo bakiri bato

UmuganuraUmuganura

Abahigi berekana uko guhiga byakorwagwa

UmuganuraIbisakuzo ni kimwe mu byarangaga igitaramo cyo hambere

itorero rya NyanzaUmuganuraUmuganuraUmuganuraUmuganuraItorero rya Nyanza

UmuganuraHakinwe ikinamico 

UmuganuraUmuganuraNzayisenga Sophie akirigita inanga zigata izazo

UmuganuraUmuganuraUmuganuraSuzana Nyiranyamibwa ataramira abatuye i Nyanza

UmuganuraByari ibyishimo kuri bose

itorero rya NyanzaUmuganuraBacinye akadiho binikiza igitaramo

UmuganuraMinisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne acinya akadiho

UmuganuraUmuganuraUmuganuraUmuhanzi MUYANGO na we yasusurukije abitabiriye iki gitaramo karahava

UmuganuraUmuganura

Sitade ya Nyanza yari yasendereye

UmuganuraUmuziki Gakondo kandi ucuranze Live wari uhari

Umuganuranyanzaurukerereza Itorero ry'igihugu URUKEREREZA ryataramiye abantu biratinda

UmuganuraIntore Masamba yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo

UmuganuraKubona urubyiruko rukunda umuco gakondo ni IGITEGO 

AMAFOTO: ABAYO Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpinganzima ImmaculĂ©e3 years ago
    Imana ishimwe kuko umuco utazimye. Kandi na Nyanza ikaba ikigendwa.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND