RFL
Kigali

Meddy yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 aba muri Amerika, yashimiye Imana na Leta

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/08/2017 20:33
3


Nyuma y’imyaka igera kuri 7 umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi kwi zina rya Meddy abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017 ni bwo yasesekaye i Kigali, aha akaba yahise yerekeza muri Marriot Hotel aho yaganiriye n’itangazamakuru.



Meddy wishimiye kongera kugaruka mu Rwanda,yatangaje ko byinshi yakoze yabitewe n’ubwana ariko ubu akaba amaze kuba mukuru ndetse yemeza ko iyi myaka ishize hari icyo yamusigiye mu kumenya ubwenge.

Meddy mu kiganiro n'abanyamakuru 

Abajijwe icyo avuga ku bijyanye n’uko yagiye muri Amerika, yasubije ko iki kibazo yari yiteguye ko ari buze kukibazwa, aboneraho kuvuga ko nubwo ibyo bakoze babikoze nk’abandi bantu baba bafite ibyo bifuza kugeraho mu bijyanye no gutera imbere ariko yemera ko babikoze mu makosa kuko batabikoze mu buryo bwemewe.Yaboneyeho gushima Imana ndetse na Leta kuko yababereye imfura. Yagize ati:

Burya iyo umuntu yifuza gutera imbere ashakishiriza mu nzira zose kugira ngo arebe ko hari icyo yakwigezaho. Nashimira na Guverinoma yatubereye imfura kuko yumvise ari yo ntego twari dufite, wenda iba yaragize uko ibigenza kundi ariko barabyumva navuga ko gahunda yari intego yo kwiteza imbere nta kindi kintu kibi twari tugamije kandi ndashima Imana kandi ko ibyo twakoze bitagize ingaruka ku bantu cyane ngo twakoze amakosa cyangwa se twararengereye gusa ubu twiteguye guteza imbere u Rwanda.

Abajijwe niba yarabonye ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati,”Turi Abanyamerika mu mpapuro ariko turi abanyarwanda mu maraso.” Ubwo yabazwaga uko yabonye u Rwanda nyuma y’imyaka 7 yari amaze aba muri Amerika, yasubije abanyamakuru ko nubwo yari kure ariko icyamugoraga uri ukuba ari mu Rwanda amaso ku maso naho ubundi ngo amakuru y’u Rwanda yo ayamenya umunsi ku w’undi. Yatanze urugero agira ati,”Nkubu Convention Center nyizi nk'uwayigezemo kandi sindayigeramo”  

Ku bijyanye n'ibyatangajwe ko yaba agiye gukorana indirimbo na Sauti Sol ndetse na Christopher, aha yemeje ko aya makuru ari yo kandi gahunda zikaba zikomeje, icyari cyagoranye akaba ari uko bamwe bari muri Kenya nawe ari muri Amerika ndetse asanga ari nayo mpamvu n’umushinga we na Christopher utabashije gupfa gukunda, ariko akaba yijeje itangazamakuru ko ubu gahunda zikomeje kuko iyi mishinga bayitangiye.

meddy

meddy

Ubwo Meddy yari ageze i Kanombe

 

Abajijwe gahunda agiye gukora mu byumweru 3 agiye kumara mu Rwanda yasubije ko uretse igitaramo azakora ku itariki 2 Nzeri azakomereza mu bice bitandukanye by’igihugu. Aha kandi akaba yatangaje ko azafata n’umwanya wo gusura umuryango we, guhura n’abahanzi ndetse no gukora indirimbo nshya.

Meddy yabajijwe amakuru ya Press one avuga ko hari amakuru yigezwe gutangazwa ko yaba yarasenyutse ariko yemeza ko atari byo kuko Press one ngo igihari kandi ikaba itaratandukanye cyangwa ngo isenyuke nkuko bagiye babivuga. Iki kiganiro cyasojwe n'impano Meddy yahawe y'ishusho y'ifoto ye ndetse anafatana ifoto y'urwibutso n'itsinda ry'urubyiruko rimufana bita Inkoramutima.

meddy

Igitaramo Meddy yatumiwemo

Twabibutsa Meddy aje mu Rwanda mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 gitegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig (Mitsingi). Ikigitaramo giteganyijwe kubera i Nyamata tariki 2 Nzeri 2017, kwinjira akaba ari ibihumbi icumi (10000Frw) ku bantu bazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse na (15000Frw) ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Blinky Bill uzaba aturutse muri Kenya. Byitezwe ko imiryango y'ahazabera iki gitaramo izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba.

REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARI AGEZE I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank 6 years ago
    Vraiment biranejeje uku aba basore bakirwa binyibutsa 2011 interview bagiranye na Ally Soudy muri Sunday night Meddy ubwe ati tuzaza twishyurwe nk 'abandi banyamahanga!!! nabifashe nko kwishongora ariko Imana Ishimwe babigezeho nubwo bitari byoroshye Meddy tuzaza nkwifurije igitaramo kiza gusa sinkwanga ariko nkunda Ben cyane mufata Nk'umuntu ukurusha talent.
  • Jo6 years ago
    Indirimbo za MEDDY ntizisaza . Iza deben zirinagirana
  • Sarah6 years ago
    Wawooo byiza cyane aba basore bamaze kuba aba star peee. Ikaze Medy. Uzi umuziki kbs. Gusa njye nkunda The Ben cyane.





Inyarwanda BACKGROUND