RFL
Kigali

Tasha Cobbs umwe mu bahanzi bakomeye ku isi muri Gospel yakoranye indirimbo na Nicki Minaj-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/08/2017 15:50
0


Kuri ubu inkuru irimo kuvugwa cyane muri Gospel hirya no hino ku is ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Tasha Cobbs yakoranye na Nicki Minij uzwi mu ndirimbo zisanzwe bamwe bita indirimbo z’isi.



Indirimbo Tasha Cobbs yakoranye n’umuraperikazi Nicki Minaj bayise ‘I’m getting ready’, ikaba imara iminota 8 n'amasegonda 30. Ni indirimbo yageze hanze tariki 25 Kanama 2017. Natasha Tameika uzwi cyane nka Tasha Cobbs Leonard ni umuhanzikazi w’umunyamerika w’imyaka 36 y’amavuko kuri ubu ukunzwe n’abatari bacye ku isi. Akunzwe mu ndirimbo nka Break Every Chain, Fill me Up, For your Glory, Put a praise on it, You still love me, Jesus did it, I love this place,  I will run, Solid Rock n'izindi. 

Tasha Cobbs

Umuhanzikazi Tasha Cobbs

UMVA HANO INDIRIMBO TASHA COBBS YAKORANYE NA NICKI MINAJ

Iyi ndirimbo ya Tasha Cobbs na Nicki Minaj ntabwo iri kuvugwaho rumwe n’abantu babashije kuyumva nkuko bikubiye mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo binyuze kuri Youtube kuri Channel ya Nicki Minaj. Bamwe bayikunze cyane bashimira Tasha Cobbs kuba yariyegereje Nicki Minaj bagafatanya guhimbaza Imana. Uwitwa Ashley Sweeting yavuze ko Intumwa Pawulo mbere yo kwiyegurira Imana yahoze ari Sawuli arenganya ubwoko bwayo, ariko Imana iramutoranya ahinduka umukozi wayo, aha yavugaga ko ushobora gusanga Imana ishaka ko Nicki Minaj ayikorera bityo asaba abantu bacira abandi imanza kubigendamo gacye.

Image result for NIcki minaj singers

Nicki Minaj

Hari abandi ariko bavuga ko uyu muhanzikazi Tasha Cobbs usanzwe uhimbaza Imana atari akwiye gukorana indirimbo na Nicki Minaj na cyane ko ngo imbuto za Nicki Minaj atari nziza. Uwitwa Tamara Benton yifashishije icyanditswe kiri muri Matayo 6:24 avuga ko nta muntu wacyeza abami babiri kuko ngo yakwanga umwe akareka undi, hano yavugaga ko atemeranya no kuba Tasha Cobbs yakoranye indirimbo na Nicki Minaj. Hari n'abavuze ko isengesho ry'umupfapfa ari ikizira ku Mana bityo ngo ntabwo bumva ubutumwa uyu Nicki Minaj arimo kubabwiriza. 

UMVA HANO INDIRIMBO TASHA COBBS YAKORANYE NA NICKI MINAJ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND