RFL
Kigali

KIGALI: Nubwo ubwitabire butari buhanitse byari ibyishimo mu birori bya ‘Silent Disco’–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/08/2017 10:15
0


Mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori bitamenyerewe bya “Silent Disco” aho abakunzi b’umuziki batarama buri wese yumva ubwoko bw’indirimbo yifuza nta rusaku rwumvikana. “Silent Disco”, ni uburyo butamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda ariko busanzwe bukoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere.



Ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvangavanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku. Buri wese aba abyina ibye bitewe na shene yashyizeho kuko haba hateguwe aba Djs barenze umwe.

I Kigali ibirori bya Silent Disco byaherukaga kuba muri Gicurasi 2017, byongeye kuba mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017. Ni ku nshuro ya gatanu bibaye dore ko byatangijwe mu mwaka wa 2015 ubwo byaberaga bwa mbere kuri The Mirror Hotel i Remera. Ibi birori byabereye ku gasongero k’inyubako ya CHIC iri mu mujyi wa Kigali rwa gati.

REBA AMAFOTO:

Silent DiscoSilent DiscoAbahanga mu kuvanga imiziki baba bavangira abakiriya, uyu ubanza ni VJ SpinnySilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoByari ibyishimoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoBaba babyina umuziki bumva muri EcouteursSilent DiscoUbanza iburyo ni David Bayingana naho ubanza i bumoso ni Vj Mupenzi nabo bari basohokeye muri iki gitaramosocial MulaSocial Mula nawe yari yitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND