RFL
Kigali

UBUZIMA: Hari icyo waba uzi ku ndwara ya Cancer y’inkondo y’umura?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2017 17:15
0


Cancer y’inkondo y’umura ni indwara ihangayikishije benshi ku isi aho usanga yibasira abagore n’abakobwa. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008 bwagaragaje ko iyi Cancer iterwa na virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina yitwa Papillomavirus humains ari nayo ikura ikazavamo Cancer.



Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere Dr Manirakiza Emmanuel avuga ko umuntu w’igitsina gore wese ukora imibonano mpuzabitsina aba afite ibyago bingana na 90% by’iyi virus ariko bitavuze ko abo bose baba bazarwara kanseri y’inkondo y’umura ngo kuko hari igihe iyi virus yivanaho nta n’umuti umuntu yafashe ariko kandi ishobora no kugumaho bitewe no guhora akora imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

Bitewe n’uko akenshi mu banyarwanda batitabira kwisuzumisha iyi kanseri, ngo bituma yibasira abanyarwanda batari bake kandi bakabimenya batinze bityo n’amahirwe yo kuvurwa ngo bakire akagenda agabanuka.

Amakuru dukesha urubuga Medecinenet.com avuga ko bimwe mu bimenyetso bigaragaza umuntu wafashwe na kanseri y’inkondo y’umura harimo kuzana ururenda rudasanzwe kandi runuka mu gitsina, kuzana amavangingo ku buryo bukabije, kuva cyane kandi utari mu gihe cy’imihango, kubabara mu kiziba cy,inda n’ibindi

Mu rwego rwo kwirinda iyi kanseri, abakobwa n’abagore, barasabwa kwisuzumisha byibura buri myaka ibiri bakareba uko bahagaze kuko ubushakashatsi bwasanze abafatwa n’iyi ndwara bajya kwivuza yarabarenze bigatuma iyi ndwara ibahitana nyuma y’imyaka itanu bamenye ko bayirwaye.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND