RFL
Kigali

THE POINT: Tonzi avuga ko ataririmbiye Imana nta buzima yaba afite,yakomoje no ku maturo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2017 14:02
1


Tonzi ni izina rikomeye mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi yaganiriye na Inyarwanda Tv atangaza byinshi ku muziki we.



Tonzi ni umuhanzikazi ufite album 5 hakiyongeraho n’indi ya 6 arimo kwitegura gushyira hanze. Album ye ya mbere yitwa ‘Humura’ yayimuritse mu mwaka w’2008. Mu kiganiro THE POINT cya Inyarwanda.com, Tonzi yatangaje ko ateranira (gusengera) ahantu hatandukanye, gusa akaba umukristo w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Abajijwe uko abona umuziki wa Gospel hano mu Rwanda,yavuze ko uri ku rwego rushimishije, gusa ngo ntabwo baragera aho bifuza. Tonzi yavuze ko kuririmbira Imana ari ubuzima ndetse ngo aramutse abihagaritse ngo nta buzima yaba afite. Yunzemo ko intumbero ye mu muziki iyo iba ari amafaranga ngo aba yarawuvuyemo. Tonzi yagize ati:

Ntabwo nigeze njya muri Gospel ngiye gushakamo ikindi kintu, ni ubuzima bwanjye, ndamutse ntaririmbiye Imana naba ntariho, ni bwo buzima bwanjye, rero niba ndiho ngomba guhimbaza Imana. Umuziki iyo aba ari amafaranga ntabwo naba nkiwurimo. 

Tonzi

Umuhanzikazi Tonzi wamamaye mu ndirimbo Humura

Tonzi yakomoje ku maturo avuga ko mu rusengero nta mukene uba ukwiriye kuhaba kuko itorero riba rikwiriye kwita ku bakristo, bagafashanya ntihagire umukene uba hagati yabo. Tonzi avuga ibi ashingiye ku ijambo ry'Imana rivuga ngo muzane imigabane ya kimwe mu icumi, inzu y'Imana ibemo ibyo kurya. Tonzi yagize ati:

Icyo kibazo cy’amaturo gikunze guhora kigaruka, gusa njye nkunze kugendera ku ijambo ry’Imana kuko burya abantu batekereza bitandukanye ariko ni yo mpamvu Imana yashyizeho ijambo ry’Imana kugira ngo rituyobore nubwo wenda hari abantu baryumva mu buryo butandukanye ariko ijambo ry’Imana ni ukuri. Hari ijambo ry’Imana rivuga ngo muzane imigabane ya kimwe mu icumi mu nzu yanjye kugira ngo habemo ibyo kurya. Ubundi mu nzu y’Imana cyangawa se ahantu hitiriwe gusengera Imana ni ahantu hari hakwiriye kuba hari Life (ubuzima), nta mukene ugomba kuhaba, nta muntu ugomba kuhababarira, kuko ni umuryango wundi w’Imana,.. niba koko ari inzu y’Imana wagombye kuba ufite ibintu byose kuko Imana irakize, irihagije, ntabwo waba uyikorera ngo ube umuntu usabiriza.

Tonzi yakomeje agira ati: "Mu nzu y’Imana ni ahantu haba hagomba kuba hari ubuzima, nta mukene ugomba kuhaba, nta muntu ugomba kuhababarira, ni umuryango wundi w’Imana,... Ntabwo waba uyikorera (Imana) ngo ube umuntu usabiriza. (...) Kandi burya impamvu haba hariho abashumba ni uko Imana iba yabizeye, ikabaha umukumbi (itorero), Ntekereza ko bakwigira kwigira kuri Yesu, Yesu aho yageraga yahaga abantu ubuzima, ni ukuvuga rero nkawe nk’umushumba wagombye kuba uhagarariye Imana, ukaba umuntu uzana ubuzima.

Muri iki gihe ntabwo byoroshye, tugendeye ku ijambo ry’Imana, haravuga ngo mukore iminsi 6, uwa 7 muruhuke ariko si ko bimeze wenda umuntu agushaka kuwa mbere, kuwa kabiri, kuwa gatatu, kuwa kane,...kandi ni ko ugenda ukura, ukuri ntabwo ushobora kukubeshya, ubuzima, ufite aho ugomba kuba, imiryango ugomba gufasha, iyo rero bya bintu bifatika utabibonera ahantu wirirwa, ni ukuvuga ngo wagombye kuba free ukajya gushakisha imibereho ukajya uza guterana."

REBA HANO IKIGANIRO TONZI YAGIRANYE NA INYARWANDA TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndagijimana placide6 years ago
    Ntabwowibeshye nagatonukokomez,tmwugamwizawawe Kandinahiman, ir,ikumvendagusabira Ngo Icyo Uburacyose mumuziki Imana Igufashekukibona





Inyarwanda BACKGROUND