RFL
Kigali

Amavu n’amavuko y’indirimbo nshya Urban Boys iri gukorana na Kitoko–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/08/2017 10:02
0


Muri iyi minsi itsinda rya Urban Boys riri gukora cyane rishyize imbaraga mu gukora indirimbo nyinshi, kuri ubu aba bahanzi batangiye umushinga w’indirimbo nshya bari gukorana na Kitoko ndetse ukari uri kugana ku musozo dore ko hari gufatwa amashusho.



Tukimara kumenya ko hari uyu mushinga twegereye Humble G umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys tumubaza byinshi kuri iyi ndirimbo. Humble G yabwiye Inyarwanda ko gukorana na Kitoko ari ibintu bamaze igihe bafite muri gahunda dore ko batangiye kubipanga atarajya i Burayi, icyakora akarinda agenda ngo batarayikora bityo ngo bose bari bagifite iyo gahunda mu mutwe.

urban boys

Batangiye gufata amashusho y'iyi ndirimbo

Igihe Kitoko yagarukiye mu Rwanda bahise basubukura umushinga wabo, gahunda nyayo bayinozereza mu ngendo bakoze ubwo bazengurukaga igihugu bari Kwamamaza Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu dore ko bose bari bamushyigikiye. Kampanye ikirangira aba bombi ngo bahise bajya muri studio batangira gukora indirimbo yabo nshya bise ‘I miss you”.

urban boys

Mbere y'uko Kitoko asubira i Burayi yabanje gukorana indirimbo na Urban Boys

Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri Monstar Record, kuri ubu ngo bari gufata amashusho yayo akaba ari gufatwa na Meddy Saleh, ibi ngo ni ukugira ngo izajye hanze n’amashusho yayo ari hafi kuboneka. Inyarwanda twabajije Humble G gahunda yo kuyishyira hanze adutangariza ko ubu barajwe ishinga no kwamamaza indirimbo yabo nshya bise ‘Mama’ icyakora ngo mu minsi iri imbere baraba bamaze no gushyira hanze Audio y’iyi nshya bakoranye na Kitoko ku buryo bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2017 bikunze yaba yageze hanze.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA' URBAN BOYS BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND