Airtel Rwanda
Kigali

Menya uko indwara yo gucanganyukirwa ifata n'uko wayivuza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2017 8:02
0

Mu buzima bwa buri munsi hari ibintu by’ingenzi umuntu akunda, akabikora anezerewe ariko hari n’ibyo yanga akabigendera kure, hari n’igihe kandi umuntu acanganyukirwa akumva amerewe nabi.



Umuntu wacanganyukiwe aba yibaza impamvu abayeho atyo akifuza kumera nka runaka atekereza ko abayeho neza ariko na we aba aremerewe. Ibi byose biterwa n’indwara bita trouble disociative de l’identite cyangwa dedoublement de personalite, iyi ni indwara isa n’amayobera ituma umuntu yumva abangamiwe n’uwo ari we, urugero wakwireba mu ndorerwamo ukibaza impamvu utasokoje neza kandi uri umugabo.

Ibi bikunze kuba ku bantu batari bacye ku isi kandi uwo byafashe biragoranye kugirango abisohokemo. Igitabo Le phenomene inexiplique gisobanura neza ko umuntu watangiye gufatwa n’iyi ndwara ahindura imyitwarire niba yari umugabo akagira imyitwarire y’abagore burundu ku buryo bimugora cyane kumenya uburyo yari ariho atarahinduka gutyo, muri make umuntu wafashwe n’iyi ndwara aba atandukanye cyane n’uko yahoze kuko umuntu ashobora kubabona nk’abantu babiri kandi ari umwe wahindutse.

Aha bishatse kuvuga neza ko uyu muntu wahindutse nta kintu na kimwe cyo mu buzima busanzwe aba yibuka kabone n’iyo yaba yarashatse ndetse akabyara, iyo abonye abana be cyangwa umugore abafata nk’abantu yari azi ariko badafite icyo bahuriyeho

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Trouble disociative de li’identite cyangwa dedoublement de personalite ni indwara iterwa ahanini n’ibintu bitandukanye birimo kuba umuntu uyirwaye atarafashe indyo yuzuye akiri muto guhura n’ibintu bimubabaza, biteye ubwoba cyane akiri muto bigatuma akurana ubwoba bwinshi uko abyibutse bikazagera aho asa n’umuntu utaye ubwenge akaba mu buzima butandukanye cyane n’ubwo yari arimo

Amakuru dukesha Lareponsedupsy.info avuga ko iyi ndwara ikunze no kwibasira abantu bagiye ku rugamba, kubera guhura n’ibintu biteye ubwoba cyane iyo bageze mu za bukuru bya bintu birabagarukira bigatuma rimwe na rimwe bashobora guhura n’iyi ndwara twakwita gucanganyukirwa.

Umuntu urwaye Trouble dissociative ashobora gukira?

Birashoboka cyane ko umuntu urwaye iyi ndwara yakira agasubira mu buzima busanzwe ariko adakoresheje imiti cyane ahubwo hifashishijwe abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe bakoresheje icyo bita Pschotherapie, kuko umuntu urwaye gutyo aba akeneye kwitabwaho, akeneye umuntu umuba hafi akamuhumuriza mu ijwi rituje nkuko ikinyamakuru Mayoclinic kibivuga, aba baganga rero icyo bakora ngo ni ukumwibagiza gahoro gahoro ibyamuteye ubwoba cyera ubundi akamwinjiza mu buzima arimo ariko ngo bisaba igihe gihagije cyane cyane iyo ari umuntu mukuru ufite iyi ndwara.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND