Ikipe ya Villa SC Jogoo iri mu cyiciro cya mbere muri Uganda igomba kuba iri mu Rwanda mbere yuko ikina na Rayon Sports umukino wa gishuti uzakinwa kuwa 2 Nzeli 2017 kuri sitade ya Kigali, yabanje kunganya 0-0 n’ikipe y’igihugu ya Uganda iri kwitegura guhura na Misiri kuwa 31 Kanama 2017.
Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka mu Rwanda, ifite umukino na Misiri mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2018. Umukino wa gishuti bakiniye ku kibuga Mandela National Stadium-Namboole, amakipe yombi yarangije iminota 90’ banganya 0-0.
Bigendanye n’ikipe Moses Basena yabanje mu kibuga, usanga abakinnyi babanjemo akina n’Amavubi i Kigali barimo; Timothy Dennis Awanyi, Bernard Muwanga, Shafik Kagimu ,Milton karisa, Mosese Waiswa na Isaac Muleme kuko ababanjemo ni; Benjamin Ochan (GK), Denis Iguma, Isaac Muleme, Timothy Dennis Awanyi, Bernard Muwanga, H. Wasswa, Moses Waiswa, Shafik Kagimu, Paul Mucureezi, Nelson Senkatuka na Milton Karisa
11 ba Uganda Cranes
11 ba Villa SC
Uganda Cranes bipimaga n'ikipe iri mu cyiciro cya mbere
PHOTOS: FUFA
TANGA IGITECYEREZO