RFL
Kigali

Villa SC itegerejwe i Kigali yabanje kugwa miswi na Uganda Cranes

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2017 20:29
0


Ikipe ya Villa SC Jogoo iri mu cyiciro cya mbere muri Uganda igomba kuba iri mu Rwanda mbere yuko ikina na Rayon Sports umukino wa gishuti uzakinwa kuwa 2 Nzeli 2017 kuri sitade ya Kigali, yabanje kunganya 0-0 n’ikipe y’igihugu ya Uganda iri kwitegura guhura na Misiri kuwa 31 Kanama 2017.



Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka mu Rwanda, ifite umukino na Misiri mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2018. Umukino wa gishuti bakiniye ku kibuga Mandela National Stadium-Namboole, amakipe yombi yarangije iminota 90’ banganya 0-0.

Bigendanye n’ikipe Moses Basena yabanje mu kibuga, usanga abakinnyi babanjemo akina n’Amavubi i Kigali barimo; Timothy Dennis Awanyi, Bernard Muwanga, Shafik Kagimu ,Milton karisa, Mosese Waiswa na Isaac Muleme kuko ababanjemo ni; Benjamin Ochan (GK), Denis Iguma, Isaac Muleme, Timothy Dennis Awanyi, Bernard Muwanga, H. Wasswa, Moses Waiswa, Shafik Kagimu, Paul Mucureezi, Nelson Senkatuka na Milton Karisa

11 ba Uganda Cranes

11 ba Uganda Cranes

11 ba Villa SC

11 ba Villa SC

Uganda Cranes bipimaga n'ikipe iri mu cyiciro cya mbere

uganda

Uganda Cranes bipimaga n'ikipe iri mu cyiciro cya mbere

PHOTOS: FUFA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND