RFL
Kigali

Young Boy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndamukunda’-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/08/2017 15:59
0


Young Boy w’imyaka 16 y’amavuko ukora umuziki mu njyana ya Hiphop yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yatunganyijwe na producer Mariva. Aya mashusho agaragaramo Baby Style na we uririmba mu njyana ya Hiphop.



Young Boy ni izina rishya muri muzika nyarwanda akaba umusore winjiye mu muziki nyuma yo guterwa ishema na Baby Style w’imyaka icyenda abereye se wabo ariko wamutanze muri muzika. Nzakundimana Claude mukuru wa Young Boy akaba ari we ubafasha mu muziki nyuma yo gusanga bafite impano yo kuririmba. 

‘Ndamukunda’ ni indirimbo ya Young Boy yumvikanamo amagambo y’urukundo aho umuhungu abwira umukunzi we w'umukobwa ko amukunda kurusha abandi bose, akaba ategereje igisubizo kizava kuri uyu mukunzi we ahora agaragariza. Young Boy hari aho aririmba ati: "Rekera aho gukomeza kwivuna urukundo narubonye rugikubita.Ni wowe ukunda nkanyurwa kandi nanjye ni wowe nkunda"

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAMUKUNDA' YA YOUNG BOY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND