RFL
Kigali

Buteera Andrew yatanze icyizere ku bafana ba APR FC nubwo atizeye gukina na KCCA FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2017 13:09
0


Buteera Andrew umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC n’Amavubi, nyuma yo kugira ibibazo by’imvune zaje zikurikiranye kuri ubu aremeza ko atizeye gukina umukino APR FC izakina na KCCA FC kuri uyu wa Gatanu ariko ko shampiyona izatangira akina nta kibazo afite.



Buteera wageze muri APR FC avuye muri Plorine FC muri Uganda, avuga ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 izasanga ahagaze neza kuko yamaze gukina akaba agihugiye mu kubaka umubiri.

“Ubu meze neza nyuma y’igihe kirekire. Natangiye imyitozo n’abandi bisanzwe, ndumva nta kibazo meze neza. Umukino wo kuwa Gatanu ntabwo mbyizeye ijana ku ijana kuko ndi mu cyiciro cyo kubaka umubiri mu bijyanye n’imbaraga ariko nizera ko shampiyona nzayitangira meze neza”. Buteera

Mu kiganiro yagiranye na Flash FM, Buteera yakomeje avuga ko intego afite mu mwaka w’imikino 2017-2018 idatandukanye n’intego zisanzwe za APR FC. “Intego intego mfite itandukanye n’iy’ikipe….Ni ugutwara ibikombe kandi nkabafasha kugera kure no muri CAF Confederation Cup”. Buteera.

Buteera Andrew ni umwe mu bakinnyi ikipe ya APR FC isigaranye bayirambyemo unafite impano ikomeye yo gukina mu kibuga hagati (Midfielder) kuko n’abayobozi b’ikipe ya APR FC bagiye bamunambaho bakamwongerera amasezerano bitewe no kuba ari umukinnyi mwiza uzi icyo gukora mu kibuga.

Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya APR FC irakira KCCA FC mu mukino wa gishuti uzakinirwa kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’) muri gahunda yo kureba urwego rw’abakinnyi Jimmy Mulisa amaze iminsi atyaza. 

Buteera Andrew yizeza abafana ba APR FC ko shampiyona izatangira ameze neza

Buteera Andrew yizeza abafana ba APR FC ko shampiyona izatangira ameze neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND