RFL
Kigali

Mugheni Fabrice yamaze impungenge Abayovu ku kijyanye n’ibura ry’amikoro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2017 14:39
0


Imyaka yari ibaye ibiri Mugheni Kakule Fabrice akina hagati mu ikipe ya Rayon Sports, gusa kuko ngo burya umuntu abura se ntabure sebuja, byabaye ngombwa ko uyu mugabo amanukira mu ikipe ya Kiyovu Sport ikipe avuga ko akunda amabara yayo kuva akiri umwana.



Nyuma y’igenda rye, abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafana ba Rayon Sports by’umwihariko bamukurikije amagambo bavuga ko ataramba muri Kiyovu Sport kuko ngo mu byatumye ananirana na Rayon Sports harimo n’itinda ry’imishahara ya buri kwezi abakinnyi baba bagombwa.

Bigendanye n’imyaka ishize Kiyovu Sport imaze igongwa n’amikoro, benshi bibaza niba koko Mugheni Fabrice yarakinaga atewe akanyabugabo n’amafaranga yatanzwe ku gihe, bakibaza uko bizagenda bite mu gihe Kiyovu Sport izamara nk’amezi abiri nta mushahara?

Mu gusubiza ibibazo abantu bibaza, Mugheni Kakule Fabrice yafashe ifoto yafotowe na INYARWANDA ayitaka mu magambo yuje ubwenge mu rurimi rw’igifaransa agaragaza ko kimwe mu bituma akina umupira w’amaguru ashishikaye atari amafaranga aza imbere.

Ugerageje gushyira mu Kinyarwanda yavuze ati”Abantu nta kintu na kimwe bazi ku buzima bwanjye. Ntabwo nigeze nterwa akanyabugabo n’amafaranga”. Mugheni Kakule Fabrice.

Ifoto Mugheni Fabrice yanditseho amagambo atanga ubutumwa

Ifoto Mugheni Fabrice yanditseho amagambo atanga ubutumwa

Mugheni wageze muri Rayon Sports akubutse muri Police FC, yakunze kuvuga ko ataje i Kigali kubara amazu kandi ko adakunda gukorana n'abayobozi batari "Serious". Ibi yabyandikaga ku rukuta rwa Facebook mu gihe imishahara n'uduhimbaza musyi byabaga byatinze.

Gusa ubu avuga ko ikimuzanye muri Kiyovu Sport ari ugufatanya na bagenzi be bakaba batangira umwaka w'imikino batsinda kugira ngo batware igikombe cya shampiyona.

Ubwo Mugheni Kakule Fabrice yari yatangiye imyitozo ye ye mbere muri Kiyovu Sport

Mugheni Kakule mu myitozo ya Kiyovu Sport

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND