Ikindi cyiciro cy’abanyeshuri bemerewe kujya kwiga mu Buyapani binyuze muri gahunda ya ABE Initiative ya JICA, 13 muri bo ni abanyarwanda abandi 2 bakaba abarundi. Muri 15 bazajya kwiga, harimo 2 gusa b’igitsina gore.
Iyi gahunda yo kohereza abanyeshuri mu Buyapani igamije ahanini guha ubumenyi urubyiruko rwo muri Afurika ku bijyanye no guteza imbere inganda n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Aba banyeshuri 15 bazajya kwiga basezeweho ndetse banahabwa impamba mu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Mr. Takayuki MIYASHITA, umuyobozi wa JICA mu Rwanda Hiroyuki TAKADA ndetse na Dr. Emmanuel MUVUNYI umuyobozi muri HEC (Higher Education Council).
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda Takayuki MIYASHITA
Dr. Emmanuel Muvunyi uyobora Inama Nkuru y'amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) mu Rwanda, yabwiye aba banyeshuri babonye amahirwe yo kujya kwiga mu Buyapani ko igihugu kibategerejeho byinshi. Yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye mubonye mu buzima kandi igihugu kibohereje nk’intumwa ndetse n’abambasaderi ngo muzagaruke mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu, umunsi umwe u Rwanda narwo ruzagere ku iterambere nk’iry’u Buyapani.” Yanashimangiye imikoranire myiza y’u Rwanda n’u Buyapani mu nzego zitandukanye cyane cyane ibijyanye n’ibikorwa remezo, uburezi, ubuhinzi n’ibindi.
Dr. Emmanuel Muvunyi
Muri uyu muhango kandi hari haje n’abagize ihuriro ry’abantu bize mu Buyapani (JAAR) bateye akanyabugabo bagenzi babo bagiye kurahura ubumenyi muri iki gihugu. Bose bagarutse cyane ku kwibutsa aba banyeshuri 15 ko bagomba kugarukana impamba ifatika izagira uruhare mu guteza imbere iwabo. Munezero Christa ni umwe mu baherutse kuva kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza mu Buyapani mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ni we wafashe ijambo anyuriramo muri macye bagenzi be uko kujya kwiga mu Buyapani biba bimeze.
TAKADA aganira n'umuyobozi wa JICA Alumni Association of Rwanda (JAAR) Mr. Anicet RWAMA
Yamaze aba banyeshuri bagiye kugenda impungenge, ababwira ko u Buyapani ari igihugu cyiza, gifite umuco mwiza ujya gusa nk’uwo mu Rwanda, akaba ari igihugu gitekanye kandi gifite ibikorwaremezo byoroshya ingendo. Christa yanababwiye ko bashobora no kubona uburyo bwo gukora siporo zitandukanye bakunda ndetse nawe yunga murya Dr. Emmanuel abahanura ko bakwiye kuzakoresha igihe neza kandi bakiga amasomo bashyizeho umwete. Yagize ati “Mugende muhinduke aba Engineers beza iki gihugu gishobora kugira. Mujye mu Buyapani mwige, mukore cyane mudutere ishema.”
Munezero Christa yamaze abagiye kwiga impungenge abizeza ko bazishimira kwiga mu Buyapani
Hugo Kamanayo ni umwe mu banyeshuri bagize amahirwe yo gutoranywa mu bazajya gukomeza icyiciro cya 3 cya kaminuza mu Buyapani. Mu izina rya bagenzi be, Hugo yavuze ko bazi neza uburyo u Buyapani ari igihugu giteye imbere kandi gifite uburezi bwizewe ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Yijeje abari aho ko we na bagenzi be bazakora uko bashoboye bagakora neza icyabajyanye nyuma y’imyaka 3 bakazagaruka kubaka ibihugu byabohereje.
Hugo Kamanayo, umwe muri 15 bagiye kwiga mu Buyapani
Mu gusoza, umuyobozi wa JICA mu Rwanda yashimiye abitabiriye uyu muhango wose ndetse avuga ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani buzakomeza. Yanaboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda ku gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi avuga ko yaranzwe n’umutuzo. Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha, hazafungurwa gahunda yo kongera gusaba kwiga mu Buyapani. Aba banyarwanda 13 bagiye kwiga baziyongera ku bandi 26 barangije mu byiciro 3 byatambutse.
Umuyobozi wa JICA mu Rwanda Hiyoruki TAKADA
Aba ni bo b'igitsina gore gusa babashije kubona amahirwe muri 15 bazajya kwiga mu Buyapani
Dr. Emmanuel Muvunyi ashyikiriza umwe mu bazajya kwiga ubutumwa bw'impamba
Ambasaderi w'u Buyapani yungurana ibitekerezo na Dr. Emmanuel Muvunyi
Aba bafite udukapu mu ntoki ni bo bemerewe kujya kwiga mu Buyapani, bafata ifoto y'urwibutso
Abantu batandukanye bari bitabiriye uyu muhango cyane cyane abarangije mu Buyapani mbere binyuze muri ABE initiative ya JICA
Inyarwanda.com yari yabashije kuvugana na bamwe mu baherutse kuva kwiga mu Buyapani muri uyu mwaka, kanda ahasa ubururu ubashe kureba ibyo bagiye batangaza kuri iyi gahunda y’uburezi ya ABE Initiative ya JICA:
Kanda hano usobanukirwe neza uko JICA ifasha urubyiruko:
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO