Umuhanzikazi Tonzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Aho’ yasohokanye n’amashusho yayo. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob na Livingstone, amashusho atunganywa na Jed Fabr.
'AHO' ni indirimbo nshya ituje y’umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi wamamaye mu ndirimbo 'Humura'. Iyi ndirimbo ye nshya 'AHO' yumvikanamo amagambo yo gushima Imana aho avuga ko aguwe neza mu Mana, ahantu yageze umutima we ukaruhuka, akaririmba indirimbo z’amashimwe.
Muri iyi ndirimbo ‘AHO’, Tonzi aririmbamo aya magambo: “Mbonye uburuhukiro bw’ukuri aho urusaku rutagera, nahageze nsubizwamo imbaraga, nguwe neza, ndatuje, nguwe neza muri wowe. Aho niho nsiga ibimbabaza, umutima wanjye ukaruhuka, nkaririmba indirimbo z’amashimwe.”
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHO' YA TONZI
TANGA IGITECYEREZO