RFL
Kigali

UBUZIMA: Menya akamaro ko kurya urubuto rw'indimu rukungahaye kuri vitamine C

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/08/2017 8:30
1


Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko urubuto rw’indimu rukungahaye kuri vitamine C, ikaba inafite akamaro kanini karimo ako kurinda uturemangingo tw’umuntu cyangwa se cellule mu ndimi z’amahanga.



Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga medical news today dukesha iyi nkuru, bugaragaza ko kurya urubuto rw’indimu bigabanya byinshi mu bibazo biterwa no kutagira vitamine C, ndetse ngo umuntu ukunda kurya uru rubuto kenshi ngo aba afite amahirwe make yo kwandura indwara ya cancer.

Usibye vitamine C, indimu kandi ikungahaye mu ntungamubiri za potassium, calicium, vitamine B6, phosphor, magnesium n’izindi. Imwe mu mimaro bavuga ko indimu ifite, harimo kuba yagabanya ibibazo byo kugabanuka kw’amaraso ajya ku bwonko, uku kugabanuka niko gushobora gutuma ubwonko budakora neza.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ku 19% barya ibiribwa birimo vitamine C, bwasanze ibi biribwa byarabagabanirije ikibazo cy’igabanuka ry’amaraso ajya ku bwonko, nk’urubuto rukungahaye kuri vitamine C, indimu n’umutobe wayo bifasha mu kurwanya cancer, kurya indimu y’umwimerere cyangwa se idashaje bifasha uruhu guhangana n’imirasire y’izuba ndetse bikarurinda kuzana iminkanyari.

Bivugwa kandi ko ku muntu urya indimu kenshi bimugabaniriza ibyago byo kurwara asima, kurya indimu ngo byongera intungamubiri yitwa iron, kuko iyo iyi ntungamubiri yabaye nke bituma amaraso agabanuka mu mubiri n’umuvuduko wayo ukajya hasi ugereranije n’uko byari bisanzwe.

Muri rusange ibiryo bikungahaye kuri vitamine C bifasha ubwirinzi bw’umubiri mu guhangana n’udukoko dutera ibicurane n’utundi duca intege umubiri w’umuntu, imwe mu yindi mimaro indimu ifite, harimo kuba ibuza ibiribwa bihase kugira ibara ryirabura, ubundi iyo wahase imbuto zitandukanye zirimo pomme, acocat cyangwa se ibiribwa bisanzwe nk’ibirayi, ibitoki cyangwa amashu, nyuma y’iminota mike bitangira gufata ibara ry’umukara, ibi ngo biterwa nuko umwuka uba wakoze akazi kawo ukabyara ingese iyo uhuye n’ibigize izo mbuto.

Ikinyamakuru medical news today kivuga ko mu gihe umuntu ahase bimwe muri ibi biribwa akwiye gutonyangirizaho umutobe w’indimu kugirango yirinde ko biba umukara, usibye uyu mumaro kandi abahanga mu by’ubuzima bemeza ko indimu ishobora kuba isoko y’akanyamuneza, ubushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu ntungamubiri zigize ibishishwa by’indimu zibasha gukorana n’amarangamutima y’umuntu bityo bikamutera akanyamuneza.

Bavuga kandi ko uburyo bwiza bushobora gutera ako kanyamuneza ari ugufata indimu ukayinywa mu cyayi wayishyiranyemo n’ibishishwa byayo, bivugwa ko indimu ishobora kugira uruhare mu gusibanganya inkovu ziterwa n’ibiheri ku mubiri w’umuntu. Ikindi kandi ngo indimu ifite ubushobozi bwo kurwanya ikibazo cy’impumuro mbi mu birenge, niba ufite ikibazo cyo guhumura nabi mu birenge, ngo ni byiza ko wafata santilitilo (cl) 6 z’amazi ugashyiramo umutobe w’indimu imwe nini maze ukayakaraba ibirenge kandi ukabikora buri munsi mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwiseneza remy6 years ago
    Ndumva indimu ari ikiribwa cyagatangaza kurusha za muringa batubeshye ngo ni igiti cyigitangaza hhh





Inyarwanda BACKGROUND