RFL
Kigali

NKORE IKI: Nkundana n’abakobwa 2 ariko nabuze amahitamo, umwe iwacu baramushimye undi ntibamwemera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2017 8:35
15


Muri wa mwanya twashyiriyeho abasomyi bacu aho bagisha inama bagenzi babo, ubu tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n’umusomyi umwe wadusabye ko umwirondoro we tuwugira ibanga. Ni umusore ukundana n’abakobwa babiri ariko yabuze amahitamo.



Dukomeje kandi gushimira abatanga inama zinyuranye kuko zifasha ababa bazisabye ndetse n'abandi bafite ibibazo byenda gusa n'ibyabajijwe bakaboneraho bakahakura inama zibafasha kubivamo. Uyu munsi uwatwandikiye agisha inama yagize ati:

"Nagira ngo mu ngire inama kuko njya nsoma inama mugira abandi bikanshimisha, nagira ngo nanjye mugire inama, nakundanye n'umukobwa ubu tumaranye umwaka n'amezi 4. Nyuma naje kuganira n’undi mukobwa kuri Facebook tukaganira duhuza urugwiro cyane buke buke nagiye mukunda cyane kugeza na nubu numva naramwimariyemo kandi n’uwa mbere ndacyamukunda.

Umukobwa wa kabiri namujyanye mu rugo baramwishimira cyane ngo azabe ari wo tubana kandi ikibazo uwa mbere mu rugo ntibamwemera, azakunsura bakamwakirana urugwiro ntibamwereke ko batamwishimiye. None byanyobeye kandi bose ndabakunda cyane rwose none uwa mbere arapfuhira cyane yewe anafite nimero y’uwa kabiri baravugana ariko uwa kabiri ntaramumenya ngo amenye icyo dupanga. None nkore iki? Nemere nde? ndeke nde? Mu mfashe amazina yanjye ajye mu ibanga hamwe na Email yanjye."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umurerwa nicky6 years ago
    umv inama namujyir, nuk yakund uw bahuriy kur fac kuk ndumv arbw byavam, kuk ninaw iwab bemer
  • Neza gisele6 years ago
    Nukuri uyu musore inama namugira nuko wakomezanya uriya mukobwa wambere,kuko urukundo nurwamberenaho kuba iwanyu bataramwishimiye sibo bazagushakira,wowe shakana nuwambere nuko uwakabiri washutswe namarangamutima.nimumara gushakana nuwambere iwanyu bazamukunda kuko nawe uzaba wamukunze
  • shenge6 years ago
    rero hari ikintu kinyobera!!! ni gute ushobora gukunda abantu babiri kimwe kuburyo ubura amahitamo!! ntibibaho ahubwo wanze kunyurwa nukuvuga ngo uwambere haribyiza afite uwakabiri adafite,nuwakabiri hari ibyo afite uwambere adafite. rero wowe wananiwe kunyurwa n'umwe. aka ya ndirimbo ngo la 1ère est la plus jolie et la 2ème est la plus gentille...ntushobora kubona uwujuje ibyo wifuza ejo bundi hazaza nuwa gatatu nawe ugire ibyo umukundira... rero menya kunyurwa amahitamo ni ayawe si ayacu abasoma si naya babyeyi bawe ....nyurwa n'umwe wemere ibyo afite byiza wihanganire ibyo adafite. nahubundi bose uzabatendeka. ntawaguhitiramo kirazira niba utangiye ubuzima bwo gukundana nuko uri majeur rero hitamo ibikubereye.
  • kaka6 years ago
    nkubwire shuti ntago ubakunda ahubwo nirari wifitiye banza umenye icyushaka abaribwo uzubaka naho ibyurimo ni film itarasohoka ikindi cyerekanako utazi ibyurimo nigute iwanyu bagutegeka uwo uzashaka ni wwe nuwo muzabana
  • Coco6 years ago
    Bose bareke!!
  • 6 years ago
    Nge ndabona utazi icyo ushaka nawe
  • 6 years ago
    Bareke bose ushake uwa gatatu... Abasore b'ubu ntimworoshye. Muri abo 2 nta n'umwe ukunda by'ukuri bose urababeshya.
  • Didi6 years ago
    WOWE SE UBUNDI UKUNDA UWUHE? NKURIKIJE IBYO UTUBWIYE NDUMVA UKUNDA UWA 2. KUKO WEMEYE KUMUHA UMWANYA, NDETSE UMWEREKA N'ABABYEYI KANDI UZI NEZA KO UFITE UNDI MUMARANYE N'IGIHE. FATA UWA 2 ARIWE UGUMANA UREKE NO GUTESHA UMWA 1 UMWANYA. MURAKOZE
  • rwirangira Angele6 years ago
    njye ndumva wakunda uwa mbere kuko ntamunsi numwe ababyeyi cg inshuti zizakubakira murakoze
  • Sonia6 years ago
    Uzabanze uzane nuwo wo kuri facebook iwanyu urebeko iwanyu babyakira
  • Shaddy6 years ago
    Njyewe ndi wowe bose nababaza amafranga bafite kuri account nkabona guhitamo! Abagabo barabuze erega maye, .... Ubu utakurebeye ntabwo ntakumushyira mumago
  • Rubyogo6 years ago
    Niko sha koko koko? Ngo umwe nuwo kuri facebook? Ubwose wabwirwa niki ko atari ikijama kiba kikwinja? Bibaho cyane,....
  • Umusaza6 years ago
    Umutype wicyayi gusa: ntabwo uzi umugani ngo:"ubona isha itamba ugata nurwo wari wambaye". Ubura gutanga care kugaragara ukamubona, ngo uri gutera akanyAmerika kuri facebook... Uwo nyawe nagukatira nibwo uzumva ubukomere bwibyo urimo ukinisha sha!
  • Adeline6 years ago
    Arhee!!! icyo gihungu giteye isesesmi pe, Ubundi se mwe murumva atari igihehesi, cyarinze kijya gutereta umukobwa kuri facebook gifite umukunzi atari uburaya koko. njye ndamugaye pe ese ubundi arinda yitwaza iwabo mwe mubona ari umugabo ugeze igihe cyo gushaka koko niba we ataramenye icyo ashaka n'aceceke kuko nurugo ntazarushobora nakuambia!!!
  • 6 years ago
    Urukundo nurwumwe uwakabiri uko nugutendeka haruwo utababaza hari nuwo utareka uwo utareka niwe ukunda ,uwo utababaza waramukunze ariko ntukimukunze ubu izo nimpuhwe umufitiye kd nta bihanga bibiri munkono imwe ,alors fait ton choix muribyo bibiri nakubwiye hejuru usanishe nabo uramenya LA response final OK!?





Inyarwanda BACKGROUND