Muri wa mwanya twashyiriyeho abasomyi bacu aho bagisha inama bagenzi babo, ubu tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n’umusomyi umwe wadusabye ko umwirondoro we tuwugira ibanga. Ni umusore ukundana n’abakobwa babiri ariko yabuze amahitamo.
Dukomeje kandi gushimira abatanga inama zinyuranye kuko zifasha ababa bazisabye ndetse n'abandi bafite ibibazo byenda gusa n'ibyabajijwe bakaboneraho bakahakura inama zibafasha kubivamo. Uyu munsi uwatwandikiye agisha inama yagize ati:
"Nagira ngo mu ngire inama kuko njya nsoma inama mugira abandi bikanshimisha, nagira ngo nanjye mugire inama, nakundanye n'umukobwa ubu tumaranye umwaka n'amezi 4. Nyuma naje kuganira n’undi mukobwa kuri Facebook tukaganira duhuza urugwiro cyane buke buke nagiye mukunda cyane kugeza na nubu numva naramwimariyemo kandi n’uwa mbere ndacyamukunda.
Umukobwa wa kabiri namujyanye mu rugo baramwishimira cyane ngo azabe ari wo tubana kandi ikibazo uwa mbere mu rugo ntibamwemera, azakunsura bakamwakirana urugwiro ntibamwereke ko batamwishimiye. None byanyobeye kandi bose ndabakunda cyane rwose none uwa mbere arapfuhira cyane yewe anafite nimero y’uwa kabiri baravugana ariko uwa kabiri ntaramumenya ngo amenye icyo dupanga. None nkore iki? Nemere nde? ndeke nde? Mu mfashe amazina yanjye ajye mu ibanga hamwe na Email yanjye."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO