RFL
Kigali

FERWAFA yageneye abanyamakuru itangazo ririmo ingingo igaragaza ikosa Komite nyobozi yakoze mu kwandikira Nzamwita

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2017 11:26
3


Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017 ni bwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yishyize hanze ibaruwa yandikiwe Nzamwita Vincent de Gaule perezida w’iri shyirahamwe, bamusaba ubusobanuro ku mafaranga yabikuje atabimenyesheje ushinzwe umutungo.



Ni amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 16 n’ibihumbi 760 (16.760.000 FRW), amafaranga CAF igenera abaperezida b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu gihe kingana n’umwaka kugira ngo azabafashe mu bintu bakenera.

Nzamwita yaregwaga ko yayafashe akayashyira kuri konte ye atabanje kubimenyesha komite nyobozi bakorana n’umukozi ushinzwe umutungo by’umwihariko.

Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basohoye itangazo bageneye abanyamakuru bagaragaza uko ikibazo kimeze. Gusa mu ngingo ya kane (4) y’iri tangazo baragaragaza ikosa komite yakoze ryo guhamagaza Nzamwita bamusaba ubusobanuro bw’ibijyanye n’umutungo batabyemerewe kuko ngo bikorwa n’inama y’inteko rusange.

“Nta burenganzira na bumwe abagize komite nyobozi ya FERWAFA bafite bwo gutegeka Perezida wa FERWAFA gutumiza inama ya komite nyobozi kugira ngo atange ubusobanuro ku kibazo runaka. Ibisobanuro birebana n’ikoreshwa ry’aya mafaranga bizahabwa inteko rusange ya FERWAFA"

FERWAfa

Ingingo ya kane (4) igaragaza ikosa ryakozwe na komite nyobozi

Ingingo ya kane (4) igaragaza ikosa ryakozwe na komite nyobozi

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kigali, 22/08/2017—Kuwa mbere tariki ya 21/08/2017, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakiriye ibaruwa ivuye muri bamwe bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA aho bandikiye Perezida wa FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent bamusaba ibisobanuro ku mafaranga yagenewe nka Perezida wa FERWAFA nk’uko byemejwe na Perezida wa CAF Bwana Ahmed mu nteko rusange ya CAF yabaye mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha abakunzi ba ruhago ibi bikurikira: 1. Icyemezo cyo gusaba kwishyurwa amafaranga ($20,000): Kuwa 08/06/2017, CAF yagejeje kuri FERWAFA ibaruwa yandikiye amashyirahamwe yose yo muri Afurika bayemerera amafaranga angana na $100,000. Ayo mafaranga yemejwe na Perezida wa CAF Bwana Ahmed mu nteko rusange yabaye mu kwezi wa Gatatu uyu mwaka.

Muri aya mafaranga yoherejwe kuri konti ya FERWAFA, harimo $20,000 (titre d’indemnités compensatrices pour chaque Président de federation) agenewe Perezida wa FERWAFA, $50,000 agenewe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana hamwe na $30,000 agenewe gufasha abasifuzi bo mu Rwanda. Nk’uko Perezida wa FERWAFA, Bwana Nzamwita Vincent yabyemereye abanyamuryango mu Nteko Rusange isanzwe iheruka kubera i Rubavu kuwa 25/03/2017, 50% by’ayo mafaranga agenewe ku giti cye nka Perezida wa FERWAFA, azahabwa abanyamuryango ba FERWAFA.

Perezida wa FERWAFA arasaba ko n’undi muyobozi wa FERWAFA uzatorwa yakomeza n’uyu muco wo gufasha abanyamuryango. 2. Ku kibazo cy’imisoro cy’aya mafaranga : Nyuma yaho Pereziza wa FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent aboneye ibaruwa ivuye muri CAF imwerera ayo mafaranga, yasabye Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari muri FERWAFA ko ayamwishyura yose (net) kuri konti ye hanyuma FERWAFA ikazishyura imisoro isabwa. Gusa nyuma yaho Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Imari yagiriye inama Perezida ko imisoro y’ayo mafaranga itakagombye kwishyurwa na FERWAFA ahubwo ariwe bwite wakagombye kuyishyura.

Ibi byatumye Perezida wa FERWAFA yegera Ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA) kugirango asabe ubusobanuro buhagije ku misoro y’ishyurwa ku mafaranga nk’aya y’inkunga aba yoherejwe na CAF. Ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA) cyagiriye inama Perezida wa FERWAFA ko yishyura imisoro nk’uko itegeko ribigena hanyuma akozohereza ubusobanuro by’ayo mafaranga y’imisoro yishyuwe (justificatifs) muri CAF kugirango ayo mafaranga asubizwe (reimbursement), bityo amafaranga y’imisoro azishyurwa ntago azava muri FERWAFA ahubwo azava kuri aya $20,000 yagenewe Perezida wa FERWAFA, kandi ibi birimo gukorwa. 3.

Ku kibazo cyo gufata imyanzuro bitanyuze muri Komite Nyobozi ya FERWAFA: Nta cyemezo na kimwe Perezida wa FERWAFA, Bwana Nzamwita Vincent yari yafata mw’izina rye bitanyuze mu nama ya Komite ya Nyobozi ya FERWAFA muri iyi myaka ine amaze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Rero ibyo bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bagenda batangaza ntaho bihuriye n’ukuri.

Imyanzuro y’izi nama za Komite Nyobozi zagiye zifata ibyemezo bitandukanye zirahari kandi zabihamya. FEDERATION RWANDAISE DE FOOTBALL ASSOCIATION B.P. 2000 Kigali Email : ferwafa@yahoo.fr Web site: www.ferwafa.rw 4. Gutumiza inama ya Komite Nyobozi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) kugirango Perezida wa FERWAFA abahe ibisobanuro; Nta burenganzira nta bumwe abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bafite bwo gutegeka Perezida wa FERWAFA gutumiza Inama ya Komite Nyobozi kugirango atange ibisobanuro ku kibazo runaka. Ibisobanuro birebana n’ikoreshwa ry’aya mafaranga bizahabwa Inteko Rusange ya FERWAFA.

Ibaruwa komite Nyobozi ya FERWAFA yandikiye Nzamwita Vincent de Gaule

Ibaruwa Komite Nyobozi ya FERWAFA yandikiye Nzamwita Vincent de Gaule






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Godson6 years ago
    ariko ubundi bajya gushyira iri tangazo hanze bigeze bagisha inama abanyamakuru? mwebwe ubwanyu ni mwebwe muri kwivamo(FERWAFA),kdi abanyarwanda barambiwe izo parapara zanyu,ko dushaka ibyishimo ku mastade yo mu rwanda n'umupira twishimira mwabiduhaye ayo matiku yanyu mukayagumana.Usenya urwe bamutiza umuhoro.nzaba numva ibyanyu de gaulle we n'abambari bawe
  • lisals6 years ago
    Komite nikurweho mushake ababasimbura najye ndimo kuko ibibazo bitagira ibisubizo birarambiranye. ariko iyo muhora mwandagaza abayobozi mwumva bazigirira ICYIZERE ryari?
  • eric6 years ago
    Ese ferwafa yandikira comitte yayo gute ? kandi ferwafa iyoborwa na comitte yayo , ahubwo de Gaulle yandikiye comitte ye ! De Gaulle byaramunaniye pe nanatorwa Abo abayobozi bama equippe bazaba batareba kure Kuko tubabazwa na development itaduha equippe national nziza . turababaye pe nabo kwirira amafranga gusa.





Inyarwanda BACKGROUND