Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017 ni bwo ikipe y’igihugu ya Basketaball yatangiye umwiherero urarayo (Residential Camp) bakaba bakora imyitozo yabo bagataha i Nyamata muri Golden Tulip Hotel. Ni mu rugendo rwo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal na Tunisia kuva kuwa 8-16 Nzeli 2017.
Kugeza ubu abakinnnyi bari mu mwiherero ni 14 baziyongeraho abandi bakina hanze y’u Rwanda. Mu bakinnyi bari bahamagawe mbere hasezerewe batatu (3) ari bo: Munyaneza Eric (APR BBC), Ndoli Jean Paul (IPRC Kigali BBC), Icyishatse Herve (IPRC South BBC). Mu myitozo bakoze kuri uyu wa Mbere ku itangira ry'umwiherero, barebye cyane no kongera imbaraga z'abakinnyi hitabajwe ibyuma byabugenewe (Gym).
Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nka Ruhezamihigo Hamza ukina muri Canada ni we wamaze kugera mu Rwanda mu gihe abandi bagitegerejwe barimo; Manzi Dan, Rwabigwi Denis, Gasana Keneth,Twagirayezu Patrice wahuye n’ikipazo cy’ibyangombwa bye byarangije igihe ariko bikaba birimo gukorwa.
Abakinnyi 14 batangiye umwiherero:
1. Mugabe Arstide (PATRIOTS BBC)
2. Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC)
3. Sagamba Sedar (PATRIOTS BBC)
4. Ishimwe Parfait (APR BBC)
5. Hagumintwari Steven (IPRC Kigali BBC)
6. Shyaka Olivier(ESPOIR BBC)
7. Kaje Elie (PATRIOTS BBC)
8. Kami Kabange (REGBBC)
9. Nkurunzia Walter (PATRIOTS BBC)
10. Ndizeye Dieudonne (IPRC Kigali BBC)
11. Ruzigande Ally (APR BBC)
12. Niyonsaba Bienvenue (IPRC South BBC)
13. Niyonkuru Pascal (ESPOIR BBC)
14. Ruhezamihigo Hamza (Canada)
Nkurunziza Walter akora imyitozo yo kongera ingufu
Ruhezamihigo Hamza
Aime Kalim Nkusi umutoza wungirije
Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC
Kubwimana Kazingufu Ali wa REG BBC
Kami Kabange wa REG BBC
AMAFOTO: FERWABA
YANDITSWE NA: IRADUKUNDA Yvonne
TANGA IGITECYEREZO